Indege ya Flydubai yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv yagize ikibazo gikomeye mu kirere, nyuma y’uko umupilote mukuru atangiriye kurwana na mugenzi we wari umwungirije. Abagenzi n’abandi bari mu ndege bagize uruhare rukomeye mu kuyigarura ku murongo no gukumira impanuka.
Iyi ndege yari ifite abantu 174 yari yahagurutse i Dubai saa 07:05 ku wa Gatatu, yerekeza i Tel Aviv muri Israel. Yageze mu kirere hejuru cyane, ku butumburuke bwa metero zirenga 10,000.
Nyuma y’igihe gito, ibintu byahindutse mu buryo butunguranye.
Indege yatangiye kumanuka ku muvuduko udasanzwe. Mu gihe cy’iminota hafi ibiri, yari imaze kumanuka metero zigera ku 5,180 igana ku butaka.
Abagenzi bavuze ko ibintu byahise bihinduka akavuyo. Amashanyarazi n’uburyo bwo kwidagadura mu ndege byarahagaze, abantu bari bahagaze bagwa hasi, abandi batangira gusakuza.
Umugenzi witwa Adam Polo, wari kumwe n’umugore we n’abana babo babiri, yavuze ko yabanje gutekereza ko ari nk’igihe indege ihuye n’umwuka uhindagurika, ariko nyuma aza kubona ko ikibazo cyirenze ibyo.
Muri icyo gihe, mu cyumba abapilote bakoreramo, habaye intambara hagati y’abapilote bombi.
Umupilote mukuru, Smit Machchhar ukomoka mu Buhinde, yavuze ko umupilote wari umwungirije yamukomerekeje bikomeye.
Machchhar yaguye hasi mu cyumba cy’abapilote, ariko amenya ko indege iri kugwa cyane kandi ko hakenewe igikorwa cyihuse.
Nubwo yari yakomeretse, yashoboye gufungura umuryango w’icyumba cy’abapilote, bituma abagenzi n’abakozi b’indege babona uko binjiramo.
Iki gikorwa cyatumye babasha kugera kuri wa mupilote wari wamukomerekeje.
Abagenzi bamwe bahise bajya mu cyumba cy’abapilote kugira ngo bahagarike uwo wari wateje ikibazo.
Muri bo harimo Yaniv Hayun, umugenzi ukomoka muri Israel wakoraga akazi ko gutunganya imiyoboro y’amazi. Yavuze ko yinjiye mu cyumba cy’abapilote, agafata umupilote wari wateye mugenzi we akamukura ku byuma bigenzura indege.
Abandi bagenzi bamufashije kumufata no kumubuza kongera kugera ku byuma by’indege.
Nyuma yo gukura uwo mupilote mu cyumba cy’abapilote, Hayun yongeye gusubirayo.
Yafashe ibyuma bigenzura indege agerageza kuyifasha kongera gutuza.
Yavuze ko asanzwe areba ibiganiro byerekanwa kuri televiziyo bivuga ku mpanuka z’indege, ariko ko atari umupilote wabihuguriwe.
Nyuma yaho, undi mupilote wari umugenzi muri iyo ndege yageze mu cyumba cy’abapilote maze afasha mukugenzura indege.
Mu gihe abandi bari barimo guhangana n’uwateje ikibazo, hari n’undi mugenzi wari umuganga w’amenyo wafashije umupilote mukuru wari wakomeretse.
Uyu muganga witwa Shota Musayev yavuze ko yumvise abantu bataka agahita ajya mu cyumba cy’abapilote.
Yasanze Machchhar yakomeretse cyane, ahita amufasha.
Indege imaze kongera kugenzurwa, abapilote basabye ko igwa byihutirwa muri Saudi Arabia.
Ku isaha ya 06:58 GMT, nyuma y’amasaha hafi ane kuva ihagurutse i Dubai, indege yageze ku kibuga cy’indege cya Tabuk muri Saudi Arabia.
Abantu 174 bari mu ndege bose bararokotse, nubwo umupilote mukuru yari yakomeretse ndetse n’uwateje ikibazo akaba yarafashwe.


