Senateri Uwizeyimana Evode yasabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuganiriza MTN Rwanda ku biciro bicibwa abaturage bakoresha serivisi zo kohereza amafaranga kuri telefoni.
Senateri Evode yavuze ko amafaranga acibwa abakoresha iyi serivisi ashobora kuba umutwaro, cyane cyane ku bantu bakunze kohereza amafaranga kenshi.
Yatanze urugero rw’umuntu wohereza amafaranga arenga ibihumbi 150 Frw, aho yavuze ko yishyuzwa 1,500 Frw. Yasobanuye ko iyo muntu akoresha iyo serivisi inshuro 10 ku munsi, amafaranga yishyura muri serivisi agera ku bihumbi 15 Frw.
Ati: “Iyo wohereje amafaranga arenga ibihumbi 150, MTN iguca 1,500 Frw. Ubikoze inshuro 10 ku munsi, uba wishyuye ibihumbi 15. Ayo mafaranga ni menshi ku baturage.”
Senateri Evode yasabye Guverinoma kuganiriza MTN Rwanda, hagasuzumwa niba ibiciro biriho bikwiye gukomeza uko biri ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku baturage bakoresha serivisi zo kohereza amafaranga.
Yagize ati: “MTN yunama ku baturage, muzayiganirize cyangwa mutubwire niba ibyo biciro bibanyuze.”
Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.
Senateri Evode kandi yagaragaje ko hakomeje kubaho ibibazo abaturage bagaragaza ku bijyanye na serivisi zitangwa n’ibigo by’itumanaho, asaba ko ibibazo nk’ibyo byakwitabwaho kandi bigakemurwa mu buryo burambye.


