Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yatangaje ko igiye guhagurukira ubujura bukorerwa kuri Mobile Money, umuturage yavuze ko abamotari bafitemo akaboko.
Umuturage uvuga ko yitwa Bruce Rwanda kuri X, kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026 yanditse ko atazi uburyo umuntu yibwa telefoni ariko abajura bagahita bamenya umubare w'ibanga wa Mobile Money, bagahita bamwiba ndetse bakaniguriza. Avuga ko abamotari bafite akaboko muri ubu bujura.
Yagize ati " Bayobozi ba BNR, ndabasaba mbinginga ko mwakurikirana ikibazo cy’umutekano muke w’amafaranga abikwa kuri Mobile Money, Hasigaye hariho abajura biba telefoni abenshi bafatanya n’abamotari. Iyo bamaze kukwiba ako kanya bahita bakura amafaranga ari kuri telefoni yose rimwe na rimwe bakaguza, Ntabwo nzi niba ari intege nke za system ariko imibare y’ibanga isigaye yinjirirwa byoroshye, Ikibabaje ugera ahatangirwa ubufasha bakakubwira ko nabo batazi uko byagenze. "
Yakomeje ati " Nyakubahwa Hakuziyaremye Souraya (Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda), iki kibazo mukwiriye kugikurikirana kuko abantu barahahombera ntihagire ubibazwa nyamara BNR idushishikariza gahunda ya Cashless, ibi mbivuze nk’uwo byabayeho. Ndasaba kandi RIB na polisi gukurikirana abamotari basigaye bakorana n’abajura kuko bwabaye uburyo bwo kwiba bugezweho i Kigali. Mu Busabe bwanjye hagize ababifatirwamo bajya berekanwa kugira ngo abantu barusheho kumenya uko bazitwara babagezeho. kandi uzi n’abo byabayeho."
Yasabye RURA ati " Turabasaba kugenzura ikoranabuhanga rikoreshwa kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu utakuzi akwiba mu minota 30 akaba yamaze kwinjirira konti zawe yabikuje amafaranga yose."
Uyu yanasabye MTN Rwanda Kugenzura imikorere y’aba ajenti cyangwa abakozi babo bashobora kuba bafatanya n’abo bajura mu guhindura cyangwa gukoresha andi mayeri mu kwiba amafaranga abitse kuri Mobile Money.
Mobile Money Rwanda yasubije iti " Tubiseguyeho kubw’ikibazo mwahuye nacyo cy’ubujura. Mwaduha numero yakoreweho ubujura mu gikari tugakurikirana ikibazo cyanyu."
BNR yavuze ko igiye gukurikirana iki kibazo. Bati " Murakoze kutugezaho iki kibazo. Tugiye kugikurikirana. Turabasaba ko mwaduha nomero ya telefone mu gikari."
Ubusanzwe ntibikunda ko umuntu wibye telefoni yabasha kumenya umubare w'ibanga wa Mobile Money niba adasanzwe yarawumenye.

