Ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ziyobowe na Joseph Kabila, zikomeje kwagura ibice zigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zongeye kwigarurira agace ka Ebisha nyuma y’imirwano yari imaze icyumweru, ndetse n’utundi duce dutatu.
Amakuru aturuka muri Teritwari ya Kalehe avuga ko Ebisha yongeye kujya mu maboko ya FRN nyuma y’imirwano yahanganishije abarwanyi bayo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo n'abarimo Ingabo z'u Burundi.
Ebisha iherereye muri Groupement ya Kilima, muri Teritwari ya Kalehe, hafi y’umuhanda wa RN3 unyura mu gace ka Bunyakiri ugakomeza werekeza i Hombo.
Amakuru y’uko FRN yongeye kugenzura Ebisha aje akurikira ibindi bitero n’imirwano byagiye biba muri ako gace kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, ubwo uyu mutwe watangizaga ibikorwa byo kwagura ibice ugenzura muri Kalehe.
FRN kandi yigaruriye Bijojo, Kahya na Kange; uduce dutatu two mu misozi miremire ariko hafi y'umujyi wa Uvira, mu gihe imirwano hagati y’impande zihanganye ikomeje no ku yindi mirongo yo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ikibura kugira ngo FRN igere muri Hombo kuri ubu ni ukugenzura agace ka Kambegeti.
Hombo ni agace gafite akamaro mu bijyanye n’imigendekere y’ibikorwa bya gisirikare, kuko kari ku mupaka w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo, kakaba kandi kari ku muhanda uhuza Bunyakiri na Walikale.
FRN ibona ko kugera muri Hombo byayifasha kwagura ibikorwa byayo mu bice bihana imbibi na Walikale, Shabunda no mu Ntara ya Maniema. Ibi kandi bishobora guhindura imiterere y’urugamba muri ako karere bitewe n’akamaro k’iyo nzira mu ngendo no mu gutwara ibikoresho bya gisirikare.


