Bwiza
ads

Gen. Kamanzi wa FARDC yinjiye muri FRN ya Kabila

Amakuru•
BWIZA
By BWIZA
•Kuwa Kabiri, 27 Ukwakira 2026 saa 17:31
Iminota 2 yo gusoma
Gen. Kamanzi wa FARDC yinjiye muri FRN ya Kabila

Général de Brigade François Kamanzi wari usanzwe ari umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yinjiye mu mutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila.

Aya makuru yemejwe na Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X. Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’ifoto agaragaramo ari kumwe na Jenerali Kamanzi.

Ngarambe yavuze ko Kamanzi, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare muri Kongo Central, yavuye muri FARDC akinjira muri ARC, ishami rya gisirikare rya FRN.

Yanditse ati: “Général de Brigade François KAMANZI, umuyobozi w'akarere ka 12 ka gisirikare ushinzwe ibikorwa muri Kongo-Central yihuje n'Intare za Sarambwe (ARC) anyuze ku mupaka wa Lufu (RDC) na Luvu muri Angola. Yanze gukomeza gukorera muri 'clochards'."

‎Nyuma yaho ubutumwa bwasohowe n'Umuvugizi wa FRN buvuga ko "Uyu musirikare mukuru yahisemo gutandukana n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ibitero byabwo bya buri munsi byibasira abaturage b’abasivili."
‎
‎Ubutumwa bukomeza bugira buti: "Byongeye kandi, turamenyesha ko abandi basirikare babiri na bo binjiye mu mitwe yacu. Imyirondoro yabo izatangazwa mu minsi iri imbere."
‎
‎FRN yasoje ikangurira abandi bagize ingabo za FARDC, ndetse n’abaturage bose ba Congo, kwifatanya na "Front pour la Refondation de la Nation" (FRN), ari na cyo cyizere cyonyine abaturage ba Congo bafite".

Gen. François Kamanzi ni umwe mu basirikare bakuru ba RDC wagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu gisirikare. Mu myaka yashize, yigeze kuba mu buyobozi bw’Akarere ka 34 ka Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse agaragara mu bikorwa bya gisirikare byabereye mu burasirazuba bwa RDC.

Mu 2015, yagaragaye mu bikorwa byo guhererekanya inshingano z’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1 i Beni. Mu 2017 na 2018, amakuru y’ibitangazamakuru byo muri RDC yamugaragaje mu buyobozi bw’Akarere ka 34 ka Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru.

FRN yinjiyemo ni ihuriro rya politiki n’igisirikare riyobowe na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC. Ryashinzwe mu Ukwakira 2026 risimbura ihuriro rya AFC, ryari rihuriyemo imitwe irwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Ihuriro rya FRN rifite ishami rya gisirikare ryitwa ARC, rikaba rigamije guhuza ibikorwa by’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Kwinjira kwa Gen. Kamanzi muri iri huriro ni indi ntambwe mu kwaguka kwa FRN no gukurura abantu bafite ubunararibonye mu nzego za gisirikare za RDC ndetse byitezwe ko bishobora gufungurira amarembo abandi basirikare.

BWIZA

Inkuru yanditswe na: BWIZA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 892.