Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, yagaragaje akamaro k’ubumwe, inshingano zihuriweho n’ubwitange mu guteza imbere gahunda z’iterambere ry’u Rwanda. Yabigarutseho ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye amahugurwa ahabwa abakozi ba Leta azwi nka "National Induction Programme" ari kubera mu Kigo cy'Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, Brig Gen Karuretwa yatanze ikiganiro gifite umutwe ugira uti “Kuva ku Cyerekezo cy’Igihugu kugera ku nshingano zo guteza imbere abaturage”, cyibanze ku ruhare rw’abakozi ba Leta mu guhindura intego n’icyerekezo by’Igihugu ibikorwa bifatika bigirira akamaro abaturage.

Mu kiganiro cye, yagarutse ku cyerekezo cy’u Rwanda 2050, asobanura intego z’iterambere rirambye u Rwanda rwihaye ndetse n’inshingano z’inzego za Leta n’abakozi bazo mu kugira uruhare mu kuzigeraho.
Yashimangiye ko kugera ku ntego z’Igihugu bisaba imbaraga zihuriweho, ubufatanye n’umurongo uhuriweho w’ibikorwa. Yagaragaje ko ubumwe ari inkingi ikomeye ituma abakozi ba Leta bakorera hamwe bagamije kugera ku ntego rusange z’Igihugu, hatitawe ku nshingano cyangwa umwanya buri wese afite.
Agaragaza inshingano z'urubyiruko rw'abakozi ba Leta, Brig Gen Karuretwa yagize ati: “Imyaka 32 irashize, ubwo u Rwanda rwari ruri mu bihe bikomeye byo gusenyuka, igisekuru cyariho icyo gihe cyafashe iya mbere mu gutabara igihugu no kucyubaka, kibikora gifite ubushake n'umurava bidasanzwe. Bamwe muri bo baracyakorera Leta, mu gihe benshi begereje kurangiza inshingano zabo. Ubu urumuri rw'ubuyobozi n'inshingano bamurikaga bamaze kubibashyikiriza.”
Agaruka ku mahame yo gukorana umurava, ubunyamwuga no kubazwa inshingano, yibukije abitabiriye ko buri mukozi wa Leta agira uruhare rutaziguye mu kugera ku ntego n'ibyifuzo by'igihugu muri rusange. Yabasabye gushyira imbere inyungu rusange z'abaturage mu mirimo yabo ya buri munsi, ashimangira isano iri hagati y'imikorere ya buri mukozi n'ahazaza h'u Rwanda.

