Bwiza
ads

Burundi: Amabanki ashobora gufunga imiryango kubera abaturage

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 09:42
Iminota 2 yo gusoma
Burundi: Amabanki ashobora gufunga imiryango kubera abaturage

179937

Amabanki yo mu Burundi avuga ko ahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga yo gukoresha, mu gihe bamwe mu baturage n’abacuruzi bahisemo kuyabika mu ngo kubera impungenge z’uko bashobora kuyabura igihe bayashakiye muri banki.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hassan Kibeya, ubwo ku wa 7 Ukwakira yaganiraga n’abahagarariye amabanki, abashoramari n’abikorera.

Roger Guy Ntwenguye uyobora Banki ya Bujumbura (BCB), yavuze ko amabanki muri iki gihe ahanganye n’ikibazo cy’amafaranga, asobanura ko bamwe mu baturage, cyane cyane abacuruzi n’abandi bikorera bahisemo kuyabika mu ngo aho kuyabitsa muri banki.

Yavuze ko babiterwa n’impungenge z’uko bashobora kubitsa amafaranga muri banki, ariko bakazajya kuyabikuza nyuma bakayabura.

Ntwenguye yavuze ko iyi myitwarire itera ikibazo gikomeye ku mikorere y’amabanki, kuko abantu babitsa amafaranga yabo baba biteze ko abikwa neza kandi bakazayabona igihe bayakeneye.

Yongeyeho ko amabanki ahura n’ikindi kibazo kijyanye n’inguzanyo aha abikorera. Yavuze ko hari abazihabwa ariko bakaba batagishoboye kuzishyura kubera ibibazo bitandukanye, birimo igihombo ndetse n’abahisha umutungo wabo.

Igishoro cya miliyari 600 z’amafaranga y’u Burundi kiri mu kaga

Ku ruhande rw’ibigo by’imari iciriritse, Kamikazi Marie Louise yavuze ko abacuruzi bato na bo bahuye n’igihombo gikomeye, cyane cyane nyuma y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira amasoko atandukanye mu Burundi.

Kamikazi uhagarariye ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse bikorana n’abacuruzi bato, yavuze ko igishoro cy’abacuruzi bato kingana na miliyari 600 z’amafaranga y’u Burundi kiri mu kaga kubera ibicuruzwa n’indi mitungo byangijwe n’inkongi z’umuriro.

Yagaragaje ko ibi bishobora kugira ingaruka no ku bigo by’imari, kuko abacuruzi batakaje imitungo yabo bashobora kubura ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo bahawe.

Olivier Suguru, uyobora Ihuriro ry’Abikorera n’Abanyenganda mu Burundi (CFCIB), yasabye ko ikibazo cy’abacuruzi bato cyitabwaho by’umwihariko.

Yavuze ko hakenewe igisubizo gifasha abacuruzi batakaje imitungo yabo mu masoko yibasiwe n’inkongi z’umuriro, arimo Ndayizamba, Parisien, Kinindo na Kinama, ndetse n’andi masoko.

Suguru yasabye ko habaho ibiganiro bihoraho hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo bafatanye gushakira ibisubizo ibibazo byugarije ubucuruzi n’urwego rw’imari.

Minisitiri Hassan Kibeya yavuze ko Leta yamaze gushyiraho itsinda riri kwiga ku kibazo cy’abacuruzi batakaje imitungo yabo mu masoko yibasiwe n’inkongi z’umuriro, hagamijwe kureba uburyo bashobora gufashwa cyangwa bakishyurwa.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.