Bwiza

Burundi: Imbonerakure nibura 31 zari zivuye mu myitozo zapfiriye mu mpanuka

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 17 Ugushyingo 2026 saa 06:26
Burundi: Imbonerakure nibura 31 zari zivuye mu myitozo zapfiriye mu mpanuka

Abagize Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi nk’Imbonerakure, bagera kuri 31 bapfuye nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yabereye muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera. Iyi mpanuka yabaye ubwo bari bavuye mu myitozo ya gisirikare yamaze icyumweru.

Uru rubyiruko, rwari kumwe n’abandi banyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 15 Ugushyingo, bari mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso bavuye ahitwa Mukinya, mu gace ka Mubuga muri Komini Ngozi, aho bari barangije iyo myitozo y’icyumweru cyose.

Nk’uko ababibonye babivuga, imodoka yabuze feri, igonga amazu abiri yari ku ruhande rw’umuhanda hanyuma irahirima. Abantu 25 bahise bagwa aho, naho abakomeretse bajyanwa byihuse mu bitaro byo hafi aho.

Batandatu mu bakomeretse baje gupfa bazize ibikomere byabo, bituma umubare w’abapfuye ugera kuri 31. Imirambo y’aba basore bo mu rubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD yajyanwe mu buruhukiro bwo mu bitaro bya Kirundo n’ibyo mu bitaro bya Ngozi nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.

Abayobozi batandukanye, barimo abayobozi b’inzego z’ubutegetsi, abapolisi, n’abasirikare, bageze aho ibyo byabereye kugira ngo bahumurize abarokotse, bafashe mu gutwara abakomeretse kwa muganga, ndetse no kujyana imirambo mu buruhukiro.

Biravugwa ko atari ubwa mbere impanuka nk’izi, ziba zirimo amakamyo adakwiye gutwara abantu, zibaye nyuma y’ihuriro ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.