Bwiza

Burundi: Indwara ya kolera ikomeje gufata intera i Bujumbura

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 8 Ugushyingo 2026 saa 13:03
Burundi: Indwara ya kolera ikomeje gufata intera i Bujumbura

Indwara ya kolera ikomeje gukwirakwira mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu akaba n’umujyi munini kurusha iyindi mu Burundi, aho kubona amazi meza yo kunywa no gukoresha bigikomeje kuba imbogamizi.
‎
Abarwayi bafashwe n’iyi ndwara bajyanywe mu bitaro bya King Khaled ndetse n’ibitaro bya Prince Louis Rwagasore nk'uko inkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
‎
Abayobozi banemeje ko hari abantu bayanduye mu gace ka Gihosha, ibintu bikaba bikomeje gutera impungenge z’uko ishobora gukomeza gukwirakwira kurushaho. 
‎
Mu bitaro bya King Khaled, umurwayi urimo kuvurwa ikindi kibazo cy’ubuzima yagaragaje impungenge z’uko abantu barwaye kolera bakomeje kugera muri ibyo bitaro. 
‎
Agira ati: "Ibi bintu biteye impungenge. Kuva icyumweru gishize, bakomeje kwakira abarwayi ba kolera. Nta munsi n’umwe ushira hatagaragaye umurwayi mushya."
‎
‎Uyu murwayi anagaragaza impungenge ku bijyanye n’igihe kirekire n’inzira yo kwiyandikisha, abantu banyuramo mbere y’uko basuzumwa na muganga hanyuma bakoherezwa mu mashami yabugenewe.
‎
"Icyaduteye impungenge kurushaho ni uko bamara igihe kinini bari kumwe natwe mu gihe cyo kwiyandikisha, mbere y’uko babonana na muganga ushobora kubohereza mu gice cyagenewe abarwayi ba kolera. Twebwe abarwariye hano kubera izindi ndwara dufite impungenge z’uko twakwandura," ni ko yongeraho.
‎
Asaba ko abantu bageze ku bitaro basuzumwa vuba, kugira ngo abagaragaza ibimenyetso bya kolera bahabwe ubuvuzi, hatabayeho gushyira abandi barwayi mu kaga ko kwandura.
‎
‎Mu duce tumwe na tumwe two mu gace ka Gihosha, gaherereye mu majyaruguru ya Bujumbura n’inkengero zaho, abahatuye baravuga ko hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi yo kunywa.
‎
Kugaragara kw’indwara ya kolera muri aka gace byongereye impungenge z’abaturage, mu gihe kandi ikibazo cyo kubona amazi gikomeje kugaragara.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.