Bwiza

Rubavu: Yaguze telefone asanga bamuhaye isabune

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Ku Cyumweru, 8 Ugushyingo 2026 saa 18:29
Rubavu: Yaguze telefone asanga bamuhaye isabune

1441107

Umukobwa ukorera mu isoko rya Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yibwe n’umutekamutwe wamugurishije isabune amubwira ko ari telefone, nyuma yo kumwaka amafaranga 8.000 Frw.

Ibi byabereye mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Rusiza, aho abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo bushya abatekamutwe bakomeje guhimba mu rwego rwo kwambura abantu imitungo yabo.

Uyu mukobwa witwa Niyonkuru yabwiye TV1 ko yahuye n’umusore wamubwiye ko afite telefone yo ari kugurisha. Uwo musore yari yabanje kumuca amafaranga 15.000 Frw, ariko nyuma y’ibiganiro bemeranya ko amuha 8.000 Frw.

Nyuma yo kwishyura, uyu mukobwa yahise afata icyo yatekerezaga ko ari telefone, ariko aza kureba neza asanga ari isabune. Icyo gihe uwari wayimugurishije yamaze kuburirwa irengero.

Mu buhamya yatanze, Niyonkuru yavuze ko uwo musore yamuhatiraga kwihutira kuyigura kugira ngo abandi batayimutwara, bituma atabasha kugenzura neza icyo yari ahawe.

Abaturage bari aho batangaje ko atari ubwa mbere ubu buriganya bubaye muri ako gace, kuko mu minsi ishize hamaze kugaragara abantu bane baguye muri ayo mayeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police Sylvestre Twajamahoro, yasabye abaturage kujya bagura ibikoresho ahantu hizewe kandi bakirinda kugurira abantu batazwi badafite ibyangombwa byemeza inkomoko y’ibyo bagurisha.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.