Callixte Mbarushimana, wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye ba FDLR, yapfiriye mu Bufaransa, nk’uko amakuru yatangiye gukwirakwira ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira 2026 abivuga.
Mbarushimana, wavukiye i Ndusu mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni muri Musanze, ku wa 24 Nyakanga 1963, yari amaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa.
Urupfu rwe rubaye mu gihe iperereza ry’Abafaransa ku birego by’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari ritararangira.
Nubwo yigeze gukurikiranwa n’inzego zitandukanye, Mbarushimana ntiyigeze ahamwa n’ibyaha aregwa n’urukiko.
Mbarushimana yari inzobere mu ikoranabuhanga kandi mu 1992 yatangiye gukorera ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, i Kigali.
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, yagumye mu Rwanda nyuma y’uko abakozi b’abanyamahanga ba Loni bavanywe mu gihugu.
Nyuma, abatangabuhamya bamushinje gukoresha umwanya yari afite muri UNDP mu gufasha abagize uruhare muri Jenoside.
Mu byo yashinjwaga harimo gutanga imodoka n’ibikoresho bya UNDP ku ngabo za Leta y’icyo gihe n’Interahamwe, gufasha gutegura urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa no kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu bagera kuri 32.
Muri abo harimo Florence Ngirumpatse, wari ushinzwe abakozi muri UNDP i Kigali.
Umushakashatsi wa Loni witwa Tony Greig na we yigeze kuvuga ko Mbarushimana yari yagaragaye mu iperereza ku iyicwa rya Ngirumpatse ndetse ko hari abandi bantu babiri yashinjwaga kurasa.
Icyakora, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasuzumye dosiye ye ariko ntirwamurega.
Nyuma ya Jenoside, Mbarushimana yinjiye muri FDLR, umutwe witwaje intwaro ukorera cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva ahagana mu 2004, yagize imyanya ikomeye muri uyu mutwe, maze muri Nyakanga 2007 aba umunyamabanga mukuru ushinzwe ibikorwa bya politiki.
Yakoraga ibikorwa byinshi bya politiki bya FDLR ari mu Bufaransa, aho yatangaga amatangazo ndetse akanahagararira imyanya y’uyu mutwe.
Mu 2009, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kamushyize ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano, kamushinja kuba umwe mu bayobozi ba FDLR no kubangamira gahunda zo gushyira intwaro hasi no gutahuka kw’abarwanyi bayo.
Ku wa 28 Nzeri 2010, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi.
Polisi y’u Bufaransa yamufashe i Paris ku wa 11 Ukwakira 2010, nyuma ajyanwa i La Haye mu Buholandi.
Abashinjacyaha bamuregaga kugira uruhare mu bitero bya FDLR byagabwe ku baturage muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu 2009.
Yashinjwaga ibyaha birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, gutoteza abaturage no kugaba ibitero ku basivili.
Ariko mu Ukuboza 2011, abacamanza ba ICC batoye ku bwiganze bw’amajwi ko ibyo byaha bitagomba koherezwa mu rubanza.
Abacamanza bemeye ko hari ibyaha by’intambara byakozwe n’abarwanyi ba FDLR, ariko bavuga ko ubushinjacyaha butari bwagaragaje ibimenyetso bihagije byerekana ko uruhare rwa Mbarushimana rwatuma agezwa imbere y’urukiko.
Yarekuwe ku wa 23 Ukuboza 2011, naho mu 2012 Ubujurire bw’ubushinjacyaha bwaje guteshwa agaciro.
Mu Bufaransa, hari indi dosiye yari yarafunguwe ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2010, Mbarushimana yashyizwe mu iperereza ry’ubutabera bw’Abafaransa.
Ku wa 1 Ukwakira 2024, umucamanza w’Umufaransa yafashe icyemezo cyo guhagarika iyo dosiye, avuga ko hari ibibazo ku buhamya bw’abatangabuhamya, harimo ko bwahindagurikaga kandi bukaba butari buhamye.
Ku wa 21 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwategetse ko iperereza risubukurwa, ruvuga ko hari ibimenyetso bitari byasuzumwe bihagije ndetse rutegeka ko hakomeza gukorwa iperereza ku batangabuhamya.
Mbarushimana yapfuye dosiye y’ibirego yari akurikiranyweho mu Bufaransa itaragera ku mwanzuro wa nyuma.

