Bwiza

Chameleone yatumiye Perezida Ndayishimiye na Samia

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 5 Ukwakira 2026 saa 11:06
Iminota 1 yo gusoma
Chameleone yatumiye Perezida Ndayishimiye na  Samia

1307284

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatumiye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu gitaramo cye yise ‘Chameleone Unlimited’ giteganyijwe kubera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala.

Chameleone yavuze ko yifuza ko aba bayobozi bombi bazitabira iki gitaramo, nubwo kugeza ubu nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro ko azitabira.

Joseph Mayanja wamenyekanye nka Chameleone yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye na Barista Timo kuri TikTok Live.

Yasobanuye ko nyuma yo guhura na Perezida Samia Suluhu Hassan, yahisemo kumutumira mu gitaramo cye, anatumira Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye.

Chameleone yavuze ko ubutumire bwe bugamije ko aba bayobozi baba mu bazitabira igitaramo cye, ariko ko kugeza ubu nta n’umwe wemeje ko azakitabira.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.