Iradukunda Liliane, wabaye Miss Rwanda mu 2018, yambitswe impeta n’umukunzi we Imfura Kenny, nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu rukundo.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, Liliane yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto agaragaza ibihe by’umunezero yagiranye n’umukunzi we. Aya mafoto yayaherekejeho ubutumwa bugufi bugira buti “22/08 ❤️”, busa n’ubwerekana itariki y’ingenzi kuri aba bombi.

Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Liliane agaragara yicaye iruhande rwa Kenny, afite indabo kandi yishimye. Ahandi agaragara mu gihe umukunzi we yamwambikaga impeta.
Nubwo Liliane yavuze tariki ya 22 Kanama, ntiyatangaje ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’aho umuhango wo kumwambika impeta wabereye cyangwa uko wateguwe.
Urukundo rwa Liliane na Imfura Kenny rwamenyekanye cyane mu 2022, ubwo Liliane yamwifurizaga isabukuru y’amavuko akoresheje ubutumwa bwagaragazaga ko bafitanye umubano wihariye.
Kuva icyo gihe, aba bombi bagiye bagaragara hamwe mu bihe bitandukanye, ndetse rimwe na rimwe bagasangiza ababakurikira amafoto agaragaza ibihe byiza bagirana.
Mu 2023, bongeye kuvugwa cyane ubwo bitabiraga ubukwe bwa Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid. Muri ubwo bukwe, Liliane yafashe indabo Elsa yajugunye mu bakobwa bari aho, ibintu bikunze gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko uwazifashe ashobora kuzaba ukurikiyeho mu bukwe.
Nyuma yo kuzifata, Liliane yaje guhura na Kenny maze barahoberana, bituma abantu benshi bongera kwibaza ku gihe aba bombi bazagera ku ntambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore.
Kuba Liliane yambitswe impeta ni indi ntambwe ikomeye mu rukundo rw’aba bombi, bamaze imyaka bagaragaza ko bishimirana.
Iradukunda Liliane yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, atsinda abandi bakobwa 19 bari bageze ku cyiciro cya nyuma. Ni umwe mu bakobwa bagaragaje impano zitandukanye muri iryo rushanwa, zirimo kubyina imbyino gakondo no kuvuza ingoma.
Amakuru avuga ko ubukwe bwa Liliane na Imfura Kenny bushobora kuba mu ntangiriro za 2027.
