Umuhanuzi akaba n’Umushumba Mukuru wa Shekinah Glory Church, Prophet Bishop Samuel Sibomana, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) izacikamo ibihugu bitatu, birimo Repubulika ya Kivu, Kinshasa na Katanga. Yavuze ko uko gucikamo ibice ari ko kuzazana amahoro arambye muri icyo gihugu kimaze imyaka myinshi mu bibazo by’intambara n’umutekano muke.
Ibi Bishop Sibomana yabivugiye mu materaniro yabereye muri Shiloh Wesleyan Church, aho yavuze ko Imana yamweretse ibigiye kuba muri Congo, harimo iherezo ry’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu mushumba utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ibyo atangaza atabishingira ku isesengura rya politiki, ahubwo ko ari ubutumwa avuga ko yahawe n’Imana.
Yagize ati: “Congo igiye gucikamo ibice bitatu: Repubulika ya Kivu, Kinshasa na Katanga. Igice cya Kivu kizagira amahoro, kizayoborwa n’umwana wacyo, ni we uzaba Perezida.”
Yakomeje avuga ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo igiye kugera ku musozo, ndetse ko abaturage bazongera kubaho mu mutekano. Yemeza ko mu gace ka Kivu hatazongera kubaho intambara zikomeye zirimo gukoresha imbunda na drones kugeza Yesu agarutse.
Bishop Sibomana yavuze ko umutwe wa politiki na gisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), wavutse nyuma yo kwihuza kw’ihuriro rya AFC/M23 n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, uzabona ubufasha bw’amahanga.
Yavuze ko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gushyigikira uwo mutwe.
Ati: “Amahanga agiye gushyigikira FRN, ndetse n’iki gihugu (Amerika) kigiye kuyishyigikira.”
Yavuze kandi ko Imana izakoresha uwo mutwe mu gutabara abaturage bo mu bice bitandukanye bya Congo, avuga ko ingabo za FARDC n’imitwe izifasha zizava mu duce tumwe na tumwe turimo Minembwe.
Mu magambo ye, yagize ati: “Imana yambwiye ko igiye gutanga ubutabazi binyuze muri FRN igiye gufata uduce tunyuranye. Imana iri gutiza FRN imbaraga, bagiye gutabara, inzira zigiye gufungurwa ndetse n’indege zigiye gutangira kujya i Minembwe.”
Yongeyeho ko abaturage bazongera kubona uburyo bwo gukora ingendo hagati y’imijyi itandukanye, atanga urugero rw’imodoka zizajya ziva i Bukavu zikagera i Minembwe.
Mu byo avuga ko yeretswe, Bishop Sibomana yavuze ko Repubulika ya Kivu izagira Perezida ukomoka muri ako gace, uvuga Ikinyarwanda.
Yavuze ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC na we ashobora kuzaba umuyobozi wa kimwe mu bihugu bizavuka nyuma yo gucikamo ibice.
Yahumurije Abanyamulenge n’abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, avuga ko bazabona amahirwe yo gusubira mu byabo, nyuma y’igihe kinini bamwe bamaze mu buhungiro.
Ati: “Hazaba amahoro, namwe muri hano [Amerika] muzataha, buri wese azakoresha impano ye, kandi Abanyamulenge n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bose bazataha mu gihugu cyabo.”
Yakomeje avuga ko Kivu izaba igihugu gifite ubutunzi bwinshi, kikagira iterambere mu buhinzi, ubworozi, inganda n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Yavuze ko na Minembwe izubakwamo ibikorwaremezo bikomeye birimo ikibuga cy’indege, ku buryo abaturage bazajya bagira uburyo bworoshye bwo kugenda no kwiteza imbere.
Bishop Sibomana yavuze ko nubwo amahoro azagerwaho, hari intambara ikomeye ateganya ko izabanziriza iherezo ry’intambara imaze igihe muri Congo.
Yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere hashobora kubaho imirwano ikomeye, ayisobanura nk’intambara y’umuriro, ariko akavuga ko ari yo izakurikirwa n’amahoro arambye.
Yavuze kandi ko FRN izafata uduce dutandukanye turimo Baraka, Fizi, Karemi, Lubumbashi, Kisangani na Kindu.
Mu bindi bice yigeze kuvuga ko yabonye bizafatwa harimo Uvira, Nganji, Rulimba, Ituri na Lubumbashi.


