Bwiza

CR7 agiye kongera guhamagarwa nyuma yo kwivumbura

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 5 Ukwakira 2026 saa 07:09
Iminota 2 yo gusoma
CR7 agiye kongera guhamagarwa nyuma yo kwivumbura

Jorge Jesus asoma Ronaldo

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Jorge Jesus, yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, nyuma y’icyumweru kimwe yivumbuye maze akava mu mwiherero w'ikipe y'igihugu.

Ronaldo w’imyaka 41 yavuye mu mwiherero w’ikipe ya Portugal ku wa 30 Nzeri 2026, nyuma yo kumenyeshwa ko atari bubanze mu kibuga mu mukino bari bagiye gukina na Denmark.

Uyu mukinnyi yari amaze no kumwa umwanya mu bakinnyi babanje mu mukino wabahuje na Norway, bituma havuka impaka ku mubano we n’abatoza b’ikipe y’igihugu.

Nubwo Ronaldo atari mu ikipe, Portugal yakomeje kwitwara neza, itsinda Denmark ibitego 4-2, mbere bari banatsinze Norway ibitego 2-1. Ibyo byatumye Portugal ibona itike yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

Jorge Jesus yavuze ko ikibazo cyabaye hagati ya Ronaldo n’ikipe gishobora gukemuka, ndetse ko atabona impamvu yatuma umuryango w’ikipe y’igihugu ufungwa kuri uyu mukinnyi.

Ati: “Niba ari gukina kandi ashaka kuba mu ikipe y’igihugu, ashobora kugaruka igihe cyose ashakiye. Kuri njye ibintu byose biracyafunguye. Icyabaye ni ukutumvikana kandi, uko mbibona, biroroshye kubikemura.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, Pedro Proença, na we yashimangiye ko Ronaldo akiri mu migambi y’ikipe y’igihugu.

Ku rundi ruhande, Bruno Fernandes na we yagaragaje ko Ronaldo akiri umuntu ukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru muri Portugal, asaba ko ikibazo cyabaye kitagomba gutuma abakinnyi cyangwa abafana bacikamo ibice.

Portugal izongera gukina imikino y’amarushanwa mpuzamahanga mu Ugushyingo, bikaba biha Ronaldo n’abatoza umwanya wo gutekereza ku hazaza h’umubano wabo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.