Bwiza

Igihe ntarengwa NBA yahawe cyo kwisobanura ku bufatanye n’u Rwanda cyageze

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 2 Ugushyingo 2026 saa 09:08
Igihe ntarengwa NBA yahawe cyo kwisobanura ku bufatanye n’u Rwanda cyageze

1419022

Igihe ntarengwa Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ryahawe n’abasenateri babiri bo muri icyo gihugu, bashaka ko risobanura imikoranire y’ubucuruzi rifitanye n’u Rwanda cyageze.

Abo basenateri bari basabye ko bitarenze ku wa 2 Ugushyingo 2026, NBA iba yabasubije ku mpungenge bafite ku bufatanye n’u Rwanda, igihugu bashinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu ibaruwa bandikiye iri shyirahamwe, bagaragaje ko kwakira amafaranga aturuka mu Rwanda bishobora gufatwa nk’uburyo siporo ikoreshwa mu guhindura uko amahanga abona igihugu, mu gihe hari ibirego bikivugwaho. Ibi ni byo bizwi nka sportswashing.

Aba basenateri kandi bashakaga kumenya ibyo NBA ishingiraho mu guhitamo ibihugu ikorana na byo, n'ingamba ifite zo kwirinda ko amasezerano y'ubucuruzi ahinduka uburyo bwo kwamamaza ibihugu bifitanye ibibazo birebana n'uburenganzira bwa muntu.

Iyi baruwa yongeye gushyira mu majwi ubufatanye bw’u Rwanda n’inzego mpuzamahanga za siporo, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rwabwo mu kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.