Bwiza

Dakar: Ambasaderi Bizimana arashima uko Abanyarwanda bakomeje kwitwara muri JOJ

Imikino•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 06:43
Dakar: Ambasaderi Bizimana arashima uko Abanyarwanda bakomeje kwitwara muri JOJ

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Ambasaderi Festus Bizimana yitabiriye amarushanwa yo koga mu Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026, aho abakinnyi bane b’Abanyarwanda, Mugabo Aragsan Liban, Ntwali Jayden, Keza Kalisa, na Murenzi Sheja Kean, bahagarariye u Rwanda neza mu koga.

“Byari ibihe by’ibyishimo n’ishema rikomeye kuba hafi yabo, kubatera inkunga, no gushimira ubushake, ubutwari, n’ishyaka bagaragaje kuri uru rwego rukomeye rw’amateka ya Olempike,” ibi ni ibyatangajwe na Ambasade y’u Rwanda I Dakar ibinyujije kuri X.

Bwiza News

Yongeyeho ko kwitabira kwabo n’umusaruro batanze bigaragaza ubwitange, umuhate, n’icyerekezo by’urubyiruko rw’u Rwanda. Jayden Ntwali akaba yabaye uwa 2 mu gusiganwa koga metero 50 akoresheje amasegonda 28.66 aza inyuma ya Pradhan Aviv wo muri Nepal.

Uretse ibyavuye mu marushanwa, ik’ingenzi ni uko bakoresheje neza aya mahirwe y’agaciro yo kwipima n’abandi bana b’impano zidasanzwe ku rwego rw’Isi, bunguka ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga, bahangana n’imbogamizi nshya, ibizabafasha no gukomeza gutera imbere muri siporo buri umwe akora.

Bwiza News

Mu gihe u Rwanda rwitabiriye iyi mikino mu mikino itanu, koga, imikino ngororamubiri, gusiganwa ku magare, Taekwondo, na Wushu (Kung-fu), ambasade yashimiye buri wese mu bagize itsinda ry’u Rwanda, ndetse n’ishyaka bakoresha mu kuzamura ibendera ry’igihugu.

Ambasaderi Bizimana yasabye aba bakinnyi b’urubyiruko gukomeza kwizera ubushobozi bwabo, gutanga imbaraga zabo zose, no kwishimira buri kanya k’aya mahirwe yihariye.

Bwiza News

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.