Bwiza

EASF yatangiye igenzura ku bushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga mu muryango

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 06:49
EASF yatangiye igenzura ku bushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga mu muryango

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo ziteguye gutabara mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force – EASF), ziyobowe n’Umuyobozi wawo, Brig Gen Ronald RWIVANGA, uyu munsi zatangiye igikorwa cy’iminsi itandatu cyo kugenzura ubushobozi u Rwanda rwemeye gutanga muri uwo muryango.

Iki gikorwa kigamije gusuzuma no kugenzura ubushobozi u Rwanda rwemeye gutanga mu nzego z’igisirikare, Polisi n’abasivili, harebwa uburyo ubwo bushobozi buteguwe neza kandi bushobora gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere igihe cyose bikenewe.

Bwiza News

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Dr Ephrem RURANGWA, Umugaba ushinzwe Serivice z’Ubuvuzi muri RDF, yakiriye izo ntumwa mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi byo kugenzura ari ingenzi mu guhindura ibyo ibihugu bigize uyu muryango byiyemeje mo ubushobozi bufatika bushobora koherezwa mu butumwa.

Yagaragaje kandi akamaro ko kugira abasirikare n’abandi bakozi bahuguwe neza, bafite ibikoresho bihagije, ku buryo baba biteguye koherezwa mu butumwa igihe cyose bibaye ngombwa.

Mu ijambo rye, Brig Gen Ronald RWIVANGA, uyobora Umuryango wa EASF, yasobanuye ko iki gikorwa kiri muri gahunda zisanzwe z’uyu muryango zo gusuzuma ubushobozi buri gihugu cyiyemeje gutanga.

Bwiza News

Yavuze ko iki gikorwa kigamije kugenzura ubushobozi bw’abasirikare n’ibikoresho byabo, ndetse n’ubushobozi bw’urwego rwa Polisi n’inzego z’abasivili zishyigikira ibikorwa, harimo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Brig Gen RWIVANGA yagaragaje icyizere ku myiteguro y’u Rwanda, avuga ko adashidikanya ku bushobozi bwarwo bwo kuzuza inshingano rwiyemeje mu rwego rw’uyu muryango w’akarere.

Bwiza News

Muri iyi minsi itandatu, intumwa za EASF zizasuzuma ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga mu Ngabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’urwego rw’Ubuvuzi mu Gisirikare, hakazagenzurwa abakozi n’ibikoresho.

Kuri uyu munsi wa mbere, izo ntumwa zasuzumye umutwe w’ingabo zirwanisha ibifaru (Motorised Battalion), umutwe wa Military Police (Military Police Company) n’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri (Level 2 Medical Unit).

Iryo tsinda kandi ryasuzumye ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga mu gutabara indembe cyangwa abakomerekeye mu bikorwa bya gisirikare hifashishijwe uburyo bw’indege, harimo kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-17 n’indege yo mu bwoko bwa Caravan.

Bwiza News

Biteganyijwe kandi ko izo ntumwa zizagenzura umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Forces Squadron), umutwe w’Ingabo zirwanira ku butaka (Light Infantry Battalion), ndetse zikanasuzuma ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga mu rwego rwa Polisi.

Iki gikorwa cyo kugenzura ni intambwe ikomeye mu kureba niba ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga bwujuje ibisabwa n’Umuryango w’Ingabo ziteguye gutabara mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bugakoreshwa mu butumwa bwo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.