Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yashyize abaminisitiri be mu myitozo ya gisirikare, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu bijyanye no kwitegura ibibazo by’umutekano no gushimangira ubushobozi bw’igihugu mu bya gisirikare.
Iyi myitozo ije mu gihe ubuyobozi bwa Ethiopia bukomeje kugaragaza ko kwitegura ibibazo by’umutekano ari kimwe mu by'ingenzi mu migambi y’igihugu.
Mu bitabiriye harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia, Muferiat Kamil, Minisitiri w’Imari Fitsum Assefa na Minisitiri w’Ubuzima Mekdes Daba. Hari kandi abandi ba minisitiri bungirije n’abayobozi b’ibigo bya Leta.
Abiy Ahmed yavuze ko inzego za gisirikare zifite byinshi zishobora kwigisha abayobozi, birimo kugira ikinyabupfura, gukunda igihugu, gukorera hamwe, kubazwa inshingano no kugira ubushobozi bwo kuyobora.
Iyi myitozo ibaye mu gihe Ethiopia ihanganye n’ibibazo bitandukanye by’umutekano, birimo imirwano mu duce tumwe twa Tigray, umutekano muke mu karere ka Amhara no muri Oromia.
Mu minsi ishize, Ethiopia yatangaje ko yakiriye indege z’intambara 12 zo mu bwoko bwa Su-35 zituruka mu Burusiya, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’igisirikare cyayo.

