Ethiopia yakiriye indege 12 z'intambara zigezweho za Su-35 zikorerwa mu Burusiya, mu gihe imirwano ikomeje gufata intera mu Ntara ya Tigray iherereye mu majyaruguru y’igihugu ihana imbibi na Eritrea.
Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, witabiriye inama y’u Burusiya na Afurika i Moscow, yavuze ko kugura ari izi ndege ari "intambwe ikomeye" izazamura ingufu z’igisirikare cya Ethiopia.
Yavuze ko Ethiopia n'u Burusiya byumvikanye kuri ayo masezerano mu myaka myinshi ishize kandi izi ndege z'intambara zahageze mbere y'igihe cyari giteganyijwe. Yavuze kandi ko Ethiopia ifite na gahunda yo kugura ku Burusiya ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere buzwi nka S-400.
Umuyobozi wa Ethiopia yavuze ko ibikoresho bya gisirikare ari ngombwa kugira ngo igihugu kirinde ibitero byaturuka hanze nk'uko inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Abiy wasobanuye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, nk’ "inshuti magara ya Ethiopia", yavuze ko ubu Ethiopia ibaye igihugu cya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gifite izi ndege z’indwanyi zifite ikoranabuhanga rigezweho.
Ati: "Nitunanirwa kubaka ubwo bushobozi, kubaho nk'igihugu mu karere kacu bizagorana. Ibihugu byiteguye bihagije ntabwo byoroshye kubihangara".
U Burusiya na Ethiopia byashyize umukono ku masezerano menshi y’ubufatanye mu bya gisirikare mu myaka ishize, harimo ayo mu 2021 yo guhugura no guteza imbere ikoranabuhanga mu gisirikare.
Abiy yasobanuye ko Ethiopia yasinyanye amasezerano n’u Burusiya mu myaka mike ishize yo kugura indege za Su 35 n’intwaro za S 400, bitewe n’ibibazo by’umutekano igihugu gihura nabyo.
Yavuze ko Su 35 ifite ubushobozi bwo kugaba ibitero mu kirere no ku butaka, kandi ifite ubushobozi bwo kuvumbura no gusenya misile ziri mu ntera igera kuri kilometero 200.
Ethiopia yaba yitegura kurwana n'ibindi bihugu?
Umusesenguzi mu bijyanye n’ubutasi bwa gisirikare, Qalaab Segatu, yatangarije BBC Amharic ko kuba Ethiopia yibitseho izindi ndege z’intambara ari ikimenyetso cy’ingenzi cyerekana ko "irimo kwitegura intambara zishoboka n’ibindi bihugu, atari amakimbirane yo mu gihugu gusa".
Ku bwe, izo ndege zoroshye cyane gukoreshwa kandi zishobora kurinda ahantu hanini, hamwe na radar zishobora kukwizeza ubuhangange mu kirere kandi zireba kure cyane.
Qalaab yagize ati: "Iyo uhurijwe hamwe, izi ndege z'intambara na sisitemu z’ubwirinzi bw’ikirere" bitanga ubushobozi bukomeye bwo kurinda no kurengera imijyi minini n'ibikorwa remezo bikomeye nk'urugomero rwa Grand Renaissance, bitanga kurusha umwanzi ingufu mu kirere. "
Abiy yavuze ko usibye ubushobozi buhanitse bw'indege ziva mu Burusiya, gukoresha drone na byo ari ngombwa mu gukomeza ubushobozi.
Ethiopia yakoresheje cyane indege zitagira abaderevu za gisirikare, harimo izikorewe muri Turkiya n'u Bushinwa, mu ntambara ziheruka.
Abiy yagize ati: "Ntabwo dukeneye kubaka ubushobozi gusa hamwe na drones, ahubwo dukeneye n'ubushobozi bw’ikiragano cya kane bwa Su 30 na Su 35 [indege]."
Kugura ibikoresho bya gisirikare mu Burusiya bije nyuma y’intambara irimo kubera mu majyaruguru ya Tigray yatangiye mu kwezi gushize hagati ya guverinoma n’ishyaka riyobora Tigray, Tigray People's Liberation Front (TPLF), ifatanyije n’indi mitwe yitwara gisirikare igera kuri itandatu.


