Patience Mutesi Gatera, uherutse gukurwa ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa BPR, yiniguye avuga ko urwibutso afitiye uru rwego.
BPR Bank Rwanda Plc mu minsi ishize, yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo, aho Umuyobozi Mukuru, Patience Mutesi, azava kuri izi nshingano ku wa 31 Ukwakira 2026.
Mutesi yari amaze imyaka ine ayobora iyi banki, muri iki gihe ifite umutungo wa miliyari 1491 Frw.
Tariki ya 1 Ugushyingo, Mutesi azasimburwa by’agateganyo na Xavier Mugisha Shema usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi.
Mu butumwa yashyize kuri X, Mutesi yagize ati " Nshuti zanjye, hari byinshi biri kuba, ariko mbanze mungirire akanya mbashimire mbikuye ku mutima ku bw’urukundo n’ubugwaneza mwanyeretse kuva hatangazwa impinduka mu buyobozi bwa BPR Rwanda.
Mu gihe ndangiza manda yanjye yo kuyobora BPR Bank nka Managing Director (MD), umutima wanjye wuzuye amashimwe ku mahirwe nagize yo gukorera iki kigo cy’indashyikirwa."
Yakomeje ati " Natangiye gukorera iyi banki mu gihe cy’impinduka zikomeye kandi cyari gikomeye mu mateka yayo, nyuma yo kwihuza kwa KCB na BPR. Mbega aho tuvuye n’aho tugeze!Mu byumweru bishize, kuba narafashe akanya nkareba aho tugeze byamfashije kurushaho gusobanukirwa ibyo twagezeho n’aho banki igeze uyu munsi.Icyadukomezaga imbaraga ni amahirwe yo gukorera abantu batugirira icyizere buri munsi: abakiriya bacu, abafatanyabikorwa, abanyamigabane, abaturage bo mu bice dukoreramo, cyane cyane abakozi bacu."
Intego y’ikirango cyacu igira iti “For People, For Better” (Ku bw’abantu, kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza), ihura cyane n’indangagaciro zanjye bwite. Nahoraga nizera ko kuyobora ari ugukorera abandi, kandi ko gukorera abandi ahanini ari ukubitaho no kubagirira akamaro.Muri buri cyemezo dufata no muri buri gikorwa dushyira mu bikorwa, intego yacu iroroshye: gusiga imibereho y’abo tugeraho yarushijeho kuba myiza ugereranyije n’uko twayisanze."
Mutesi yashimiye abo bakoranye n'icyizere bamugiriye.
Hagati aho ariko, Mu itangazo ryayo, banki ntiyatanze ibisobanuro birambuye, ahubwo yavuze ko Mutesi ayisezeye kugira ngo “akurikire izindi nyungu n’ibindi bikorwa ashaka kwitaho.”
Inama y’Ubutegetsi n’ubuyobozi bw’iyo banki bavuze ko “bababajwe n’icyemezo yafashe, ariko bakacyubaha, kandi bakamushimira byimazeyo ku buyobozi bwe n’umurava yagaragaje mu kazi” kuva yatangira kuyiyobora muri Gashyantare 2023.


