Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyabuze amakuru y'itumanaho y'indege yacyo yo mu bwoko bwa Cessna 208 kivuga ko yari mu rugendo, giteza urujijo kuko itangazo cyasohoye rigaragaza ko iriya ndege mu busanzwe yahanuwe na FRN yabuze ku itariki itajyanye n’umunsi bivugwa ko yaburiyeho.
Ibi bibaye nyuma y’uko Front de Résistance Nationale (FRN) ivuze ko yarashe indege mu kirere cya Minembwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ubwo yari igiye kugaba ibitero ku baturage.
Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko indege yarashwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ubwo yari iri hejuru ya Minembwe yitegura kurasa ku baturage.
FRN yanagaragaje abantu babiri barokotse nyuma yo guhanuka kw’iyo ndege, barimo Umunya-Uganda n’Umunya-Afurika y’Epfo wari uyitwaye. Abandi babiri bari mu ndege bivugwa ko bahise bapfa.
Umupilote w’Umunya-Afurika y’Epfo, witwa Alexander Villette, ubwo yabazwaga na Colonel Fidèle Rugabo wa Twirwaneho, yavuze ko indege yarashwe imaze kurasa ibisasu bibiri mu gace ka Minembwe.
Aya makuru kandi yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye.
FARDC yavuze ko indege yari ivuye Beni ijya Kalemie
Mu itangazo ryasinywe na Général-Major Ekengé Bomusa Efomi Sylvain, Umuvugizi w’Ibiro Bikuru bya FARDC, igisirikare cya Congo cyavuze ko ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2026, indege yacyo yo mu bwoko bwa Cessna 208 yari mu rugendo hagati ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, na Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika.
FARDC yavuze ko, kubera “ibihe bibi by’ikirere”, ingabo zirwanira mu kirere zabuze itumanaho n’iyo ndege, kugeza ubwo itangazo ryasohokaga ikaba itaraboneka, ndetse n’iherezo ry’abari bayirimo rikaba ritazwi.
Igisirikare cya Congo cyavuze ko ibikorwa byo gushakisha iyo ndege byakomeje.
Icyakora ikibazo gikomeye kiri ku itariki iri muri iryo tangazo, kuko FARDC ivuga "ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2026”, nyamara tariki ya 12 Ugushyingo 2026 hari Ku wa Kane.
Ibi bituma itangazo rya FARDC ritanga urujijo ku gihe nyacyo iyo ndege yaba yaraburiye itumanaho.
Ikindi ni uko FARDC ivuga ko Cessna 208 yayo yari iri mu rugendo rwa Beni–Kalemie, mu gihe FRN ivuga ko indege yarasiye mu gace ka Minembwe, ahitwa Kalongi, ku wa 22 Ugushyingo.
FRN ivuga ko ari yo yayihanuye
Kanyuka, umuvugizi wa FRN, we ntiyavuze ko indege yabuze itumanaho kubera ibihe bibi. Ahubwo yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe ari bo bayirashe ubwo yari iri hejuru ya Minembwe.
Yashinje ingabo za Leta ya Congo gukomeza gukoresha indege z’intambara, drones n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu bitero ku baturage.
Aya makuru ya FRN yaje gukurikirwa n’amashusho agaragaza ibisigazwa by’indege bigaragara ko ari ya Cessna 208 ndetse n’abantu barokotse bari bafashwe n’abarwanyi ba FRN.


