Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko FBI irimo gukora iperereza ku isano iri hagati y’umuyobozi mukuru w’ikigo cya Nvidia, Jensen Huang, n’Umushinwakazi uvugwaho kuba intasi.
Trump yavuze ko yavuganye na Jensen Huang kuwa Mbere nyuma y’amakuru avuga ko Amerika yizeraga ko igenderewe mu bikorwa by’ubutasi by’Abashinwa.
"Namubajije icyo kibazo nti, 'Ese wari uzi ko ari intasi?' Yavuze 'Sinari nzi ko ari intasi' kandi ndamwizera koko," ibi ni ibyo Trump yabwiye abanyamakuru.
Beijing yateye utwatsi ibivugwa ko Huang yari mu mboni zabwo, minisiteri yayo y’ububanyi n’amahanga ivuga ko ibyo birego "bidafite ishingiro, ari ibintu bigamije guhimbira no gusebya u Bushinwa".
Nvidia, yatangije iperereza ryigenga kuri iki kibazo cya Alice Huang, uvugwaho kuba intasi y'u Bushinwa, yavuze ko nta mpamvu ifite yo kwizera ko amabanga y'iyi sosiyete cyangwa umutekano w'igihugu byahungabanyijwe.
Nvidia ni yo sosiyete ya kabiri ku Isi ifite agaciro kanini inyuma ya Apple, kandi ikora uduce tuzwi nka microchips twa mudasobwa twabaye ingenzi mu ikoranabuhanga rya AI. Ibyo byatangajwe ariko byagabanyije agaciro ka Nvidia ho miliyari 250 z'amadolari (miliyari 190 z'amapawundi) kuwa Mbere ubwo igiciro cy'imigabane y'iyi sosiyete cyagabanukagaho hejuru ya 4%.
Nyuma yaho, Trump yabwiye abanyamakuru muri White House ko FBI iri gukurikirana icyo kibazo, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye kuri iryo perereza cyangwa igihe ryatangiriye. Ubwo BBC yageragezaga kuvugana na FBI, yanze kugira icyo ibivugaho.
Nk’uko inkuru ya New York Times ibivuga, abashinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakeka ko Alice Huang, uzwi kandi ku izina rya Huang Le, ari intasi ya Beijing. Nta sano afitanye na Jensen Huang, Boss wa Nvidia.
Nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, yoherereje ubutumwa abayobozi bakuru i Washington mu mpeshyi ishize, ababurira ko umuyobozi wa Nvidia afitanye umubano wa hafi n’intasi y’Umushinwa.
Alice Huang yari umuyobozi mukuru w’ikigo cyo muri Singapore cyitwa Megaspeed, cyagiye kigirana imikoranire na Nvidia.
Ibyatangajwe na Trump ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragaza niba Huang wo muri Nvidia yari azi ibyerekeye imikoranire y’uyu mugore n’ubutasi bw’u Bushinwa.
Nvidia, yashinzwe na Jensen Huang, ifite umwanya ukomeye mu irushanwa ry’ikoranabuhanga rya AI hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa; Ubuyobozi bwa Washington bubona ko kohereza ibicuruzwa bya Nvidia mu Bushinwa nk’ikibazo cy’umutekano w’igihugu, ibi bikaba bisobanura impamvu ikibazo cya Huang giteye impungenge.

