Bwiza

Federasiyo y’u Bwongereza yaciwe amande ya miliyoni 18 Frw

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 20 Ugushyingo 2026 saa 08:37
Federasiyo y’u Bwongereza yaciwe amande ya miliyoni 18 Frw

Federasiyo y’u Bwongereza yaciwe amande ya miliyoni 18 Frw

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryaciwe amande y’ibihumbi 12.600 by’Amapawundi (asaga miliyoni 18 Frw) na UEFA, kubera imyitwarire y’abafana baranzwe n’amagambo arimo ivangura mu mukino batsinzemo Espagne ibitego 3-2.

Aya mande bayaciwe kubera amagambo arwanya Abagatolika n’Abanya-Irilande yaririmbwe n’abafana b’u Bwongereza mu mukino wa UEFA Nations League wabereye i Madrid muri Espagne ku Cyumweru.

Uretse aya mande, UEFA yahaye u Bwongereza igihano cy’agateganyo cyo kutemererwa kugurisha amatike y’umukino umwe uzabera hanze y’igihugu, ariko gisubikwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

FA yatangaje ko itazihanganira amagambo nk’ayo kandi ko izafatanya na polisi mu kumenya abayavuze kugira ngo bahanwe.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.