Ingabo za Front de Résistance Nationale (FRN) zongeye kugenzura agace ka Chambombo n’utundi duce two muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku mugoroba wo ku wa 11 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko abarwanyi ba Wazalendo bari bahinjiye basubiye mu birindiro byabo.
Amakuru yatangajwe n’amasoko yo mu nzego z’ubuzima n’ubuyobozi muri ako gace avuga ko FRN igenzura imidugudu ya Shanje, Chambombo na Bukumba.
Ni nyuma y'uko abarwanyi ba Wazalendo bo mu ihuriro rya CCLC, rigizwe n’imitwe ya MCDPINM/RAD, COPACO na MJRL/RDC, bari batangaje ko bishyize mu maboko y’ubuyobozi bw’ibanze bwa FRN nyuma yo gufatwa kwa Bunyakiri.
Abo barwanyi bari bageze muri Chambombo nyuma yo kugotwa no kubura aho bavana ibikoresho n’ibindi bikenerwa ku rugamba.
Icyakora, ku wa Gatatu habaye ukutumvikana hagati y’abo barwanyi, bituma mu gitondo humvikana amasasu make muri Chambombo, arashwe na bamwe muri bo bari barishyize mu maboko ya FRN.
Nyuma y’izo mvururu, abo barwanyi basubiye mu birindiro byabo biherereye muri Ziralo. Ingabo za FRN zari hafi y’agace ka Chambombo zigasubiramo, ibyatumye ituze rigaruka muri kariya gace.
Amakuru kandi ashimangira ko Wazalendo batigeze bigarurira Shanje, yakomeje kugenzurwa na FRN.
Ibi byabaye mu gihe imirwano ikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, aho FRN na FARDC bifatanyije n’imitwe ya Wazalendo bahanganiye kugenzura ibice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe.


