Bwiza

Gasabo: Umugore wishe umukecuru wamucumbikiye yakatiwe gufungwa burundu

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 12 Ugushyingo 2026 saa 11:18
Gasabo: Umugore wishe umukecuru wamucumbikiye yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri iki cyumweru rwasomye Urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore wari ukurikiranweho kwica umukecuru wari waramuhaye icumbi rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu.

Icyaha yari akurikiranweho, nk'uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga, cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 06/10/2026 mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Cyinyinya, mu Mudugudu wa Kigabiro ubwo uregwa yamukubitaga inkoni mu mutwe akamwica nyuma y’amakimbirane bagiranye.

Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.