Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Uganda n’u Rwanda ari ibihugu bifitanye umubano wihariye, ku buryo ahora abona ko bifatanyiriza hamwe guhangana n’ababibangamira.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, aho yagize ati: “Uganda n’u Rwanda ni impanga ebyiri zihora zifatanya kurwanya abanzi bazo.”
Aya magambo yayatangaje nyuma y’andi yari yanditse ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo, agaragaza ko yubaha Perezida Paul Kagame, ndetse ko amufata nk’umuntu ukomeye mu buzima bwe nyuma y’ababyeyi be.
Gen Muhoozi yagize ati: “Nyuma ya data na mama, nta wundi muntu ukomeye kuri njye kurusha data wacu, Afande Paul Kagame. Imana imuhe umugisha.”
Mbere y’ubu butumwa, Gen Muhoozi yari yanaburiye umutwe wa FDLR awushinja kwica abaturage bo mu gace ka Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa bwe bwo ku wa 23 Ugushyingo 2026, yavuze ko ibikorwa by’ubwo bwicanyi bigomba gufatwa nk’itangazo ry’intambara, anavuga ko bazakomeza kuwuhiga.
Ibi Gen Muhoozi yatangaje bije mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Umubano w’u Rwanda na Uganda ushingiye ku mateka, ubucuruzi n’ubufatanye mu by’umutekano. Icyakora, ibihugu byombi byigeze kugira ibibazo by’umubano byanatumye umupaka wa Gatuna ufungwa mu 2019, ukongera gufungurwa mu 2022 nyuma y’ibiganiro byarimo na Gen Muhoozi wagiriye uruzinduko i Kigali.


