Bwiza

Gen Saleh yavuze icyo Gen Muhoozi yamusabye gukora kuri Besigye

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 31 Ukwakira 2026 saa 06:18
Gen Saleh yavuze icyo Gen Muhoozi yamusabye gukora kuri Besigye

1410764

Gen. Salim Saleh, murumuna wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yamusabye kugira icyo akora ku kibazo cy’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye, umaze igihe afunzwe.

Gen. Saleh yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abadepite mu gace ka Kapeeka, mu Karere ka Nakaseke.

Yavuze ko yamenye ikibazo cya Besigye binyuze ku butumwa Muhoozi yashyize ku rubuga rwa X ku wa 25 Kanama 2026, agaragaza ko ikibazo cya Besigye ari icye agomba kugikemura.

Gen. Saleh yavuze ko yabanje kuvugana na Muhoozi kugira ngo amenye niba koko ibyo yari yanditse ari byo, undi na we arabyemeza.

Nyuma yaho, yongera kuvugana na Besigye bari bamaze igihe batabonana kubera kutavuga rumwe mu bya politiki.

Yavuze ko ubwo yasuraga Besigye yasanze ubuzima bwe butameze neza, bityo icyemezo cya mbere yafashe kikaba icyo kumufasha kubona ubuvuzi bukwiye.

Gen. Saleh yavuze ko yagize uruhare mu kwimura Besigye akavanwa muri gereza ya Luzira, ajyanwa mu bitaro byihariye bya Joint Clinical Research Centre (JCRC), biri i Lubowa, kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

Yagize ati: “Igihe najyaga kumureba mu bitaro, nasanze inshuti yanjye imeze nabi cyane. Ikintu cya mbere nakoze ni ukumuvana muri gereza nkamujyana ahantu ashobora kubona ubuvuzi bukwiye.”

Gen. Saleh yavuze ko ubu yongeye kuvugana na Besigye, ndetse ko bizeye ko mu mezi ari hagati y’atatu n’atandatu bazaba bageze ku mwanzuro ku bibazo bibatandukanya.

Yongeyeho ko intego ari ukugira ngo Abanya-Uganda bakiri bato batazakurana amakimbirane ashingiye ku mateka ya politiki y’abayobozi bakuru.

Gusa ntiyatangaje neza niba ibyo biganiro bizatuma Besigye arekurwa cyangwa niba hari ubwumvikane bwihariye buri gutegurwa.

Dr Kizza Besigye amaze igihe afunzwe kuva mu Gushyingo 2024, ubwo yafatirwaga i Nairobi muri Kenya akazanwa muri Uganda, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu. We na bagenzi be baregwa bahakana ibyo bashinjwa.

Ku rundi ruhande, umugore we Winnie Byanyima n’abamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko uburenganzira bwa Besigye, ubuzima bwe n'uburyo yakurikiranwa mu butabera bitagomba kuba ibintu biganirwaho nk'amasezerano ya politiki.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.