Bwiza
ads

Habuze inyandiko zemeza Koko ko Vestine yabyaye

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 14 Ukwakira 2026 saa 16:14
Iminota 2 yo gusoma
Habuze inyandiko zemeza Koko ko Vestine yabyaye

1341870

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza Idrissa Ouedraogo arezemo umugore we Ishimwe Vestine, nyuma y’uko habuze inyandiko yemeza ivuka ry’umwana ushaka gukorerwa ibizamini bya ADN.

Umwanzuro wo gusubika uru rubanza wafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwari rwiteguye gukomeza kuburanisha uru rubanza.

Idrissa yareze Ishimwe asaba ko umwana wabo akorerwa ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane isano bafitanye, ndetse anasaba ko ategekwa kumwereka uwo mwana.

Urubanza rwari rwarangiye kuburanishwa, hasigaye gusoma umwanzuro. Icyakora, ku wa 7 Ukwakira 2026, isomwa ryarasubitswe nyuma y’uko umwunganizi wa Ishimwe ashyize muri sisitemu y’ikoranabuhanga ikoreshwa n’inkiko ibaruwa igaragaza ko we n’umukiliya we bemeye ko umwana apimwa ADN, nubwo bari barabanje kubyanga mu iburanisha.

Urukiko rwahisemo ko ibikubiye muri iyo baruwa bibanza kuburanwaho mbere yo gufata umwanzuro.

Ku wa 14 Ukwakira, iburanisha ryakomeje gutinzwa no kutahagera ku gihe k’umwunganizi wa Ishimwe. Amaherezo, ubwo yari amaze kugera mu rukiko, hamenyekanye ko muri sisitemu y’ikoranabuhanga y’urukiko hatarimo inyandiko yemeza ivuka ry’umwana, izwi nka Acte de naissance.

Urukiko rwagaragaje ko iyo nyandiko ikenewe kugira ngo habanze hamenyekane neza amakuru y’ibanze y’umwana, mbere yo gufata icyemezo ku bijyanye no kumukorera ibizamini bya ADN. Rwanavuze ko umwana yavukiye muri Canada, nk’uko byagaragajwe mu iburanisha.

Umwunganizi wa Ishimwe yagerageje gusobanura impamvu iyo nyandiko itari muri sisitemu, ariko urukiko ruvuga ko yari azi ko ikenewe. Rwamuhanishije ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ruvuga ko ibyabaye byatumye urubanza rutinda.

Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 21 Ukwakira 2026, saa Tanu za mu gitondo, kugira ngo inyandiko y’ivuka ry’umwana izabe yarashyizwe muri sisitemu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.