Bwiza
ads

Uwateguye iyicwa rya Tupac gufungwa imyaka 40

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 14 Ukwakira 2026 saa 09:09
Iminota 2 yo gusoma
Uwateguye iyicwa rya Tupac gufungwa imyaka 40

1340203

Duane Davis uzwi nka Keffe D, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 azira uruhare mu gutegura iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur.

Davis w’imyaka 63 y’amavuko, yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi hakoreshejwe intwaro mu rubanza rwabaye muri Nzeri 2026. Yatangaje ko azajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Tupac Shakur yarasiwe mu modoka igenda mu muhanda i Las Vegas, ku wa 7 Nzeri 1996. Icyo gihe yari afite imyaka 25, akaba yari umwe mu baraperi bari bamaze kwamamara cyane ku isi.

Abashinjacyaha bavuze ko Davis atari we warashe Tupac, ariko ko ari we wayoboye abandi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Mu gitabo cye yanditse mu 2019, Compton Street Legend, Davis yemeye ko ari we watanze imbunda yakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.

Ikindi kimenyetso cy’ingenzi cyakoreshejwe mu rubanza ni amagambo Davis yari yaragiye atangaza, avuga ko yari mu modoka ya Cadillac y’umweru yarasiwemo amasasu yahitanye Tupac.

Mu iburanisha ry’igihano, Sekyiwa Shakur, mushiki wa Tupac, yabwiye urukiko ko urupfu rwa musaza we rwagize ingaruka zikomeye ku muryango wabo. Yasabye ko Davis ahabwa igihano kiremereye gishoboka.

Umucamanza Carli Kierny na we yavuze ko Davis adashobora kwambura umuntu ubuzima n’ahazaza he, ngo akomeze ubuzima bwe nk’aho nta cyabaye.

Davis yari yarabwiye abategetsi uruhare rwe muri uru rupfu mu kiganiro cy’ibanga cyabaye mu 2008, ariko nyuma amagambo ye n’ibyo yanditse mu gitabo byaje kugira uruhare mu kongera kumukurikirana mu nkiko.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.