Bwiza
ads

Haringingo yatunze agatoki itangazamakuru

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 29 Ukwakira 2026 saa 09:06
Iminota 2 yo gusoma
Haringingo yatunze agatoki itangazamakuru

1403668

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yahakanye amakuru avuga ko afitanye ikibazo n’umukinnyi Iradukunda Elie Tatou, ashimangira ko ari itangazamakuru ribizana kandi ko nta makimbirane afitanye na we.

Yabigarutseho nyuma y’umukino wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 3-0, aho yasabye abanyamakuru kujya babanza kugenzura amakuru aho gushingira ku kuba umukinnyi atakinnye bagahita bakeka ko hari ikibazo.

Hashize iminsi havugwa ko umubano hagati ya Haringingo na Tatou utifashe neza, ndetse ko ari yo mpamvu uyu mukinnyi atagiye agaragara mu mikino imwe n’imwe ya Rayon Sports.

Haringingo yavuze ko iyo myumvire idafite ishingiro, yibutsa ko nyuma y’umukino ikipe yakinnye na Panthère, Tatou yakinnye imikino yakurikiyeho, ariko ntihagire ababyitaho. Yavuze ko amakuru y’ibibazo yatangiye kuvugwa ari uko uyu mukinnyi atakinnye.

Uyu mutoza kandi yagaragaje ko yagize uruhare rukomeye mu kuzana Tatou muri Rayon Sports, nyuma y’imyaka ine yari amaze muri Mukura VS, ashimangira ko atumva impamvu abantu batekereza ko yaba afitanye ikibazo n’umukinnyi yizaniye.

Ku bijyanye n’umukino wa gicuti wavuzweho ko ari wo watumye umubano wabo uzamo agatotsi, Haringingo yasobanuye ko Tatou na Zuberi batari bahari, kuko yari yarabahaye uruhushya rwo kujya i Huye kuzana ibintu byabo bari batarazana. Yavuze ko ibyo bari babyumvikanyeho kandi ko ari we wari wabibemereye.

Haringingo yanavuze ko atazi amakuru avuga ko ashobora kwirukanwa muri Rayon Sports, asobanura ko atigeze agirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri icyo kibazo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.