Bwiza

Ibihugu 10 na EU byamaganye FRN ya Kabila

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Jumamosi, 31 Oktoba 2026 saa 06:44
Ibihugu 10 na EU byamaganye FRN ya Kabila

201554

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ririmo ibihugu 10 n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ryamaganye umutwe wa FRN uherutse gushingwa na Joseph Kabila, rishimangira ko intego za politiki zitagomba kugerwaho binyuze mu gukoresha intwaro. Ryasabye Kinshasa gutanga gahunda n’ingengabihe byo kurandura umutwe wa FDLR.

Iri tsinda riyobowe n'u Bufaransa mu itangazo ry’impurirane ryasohowe ku wa 30 Ukwakira 2026, risinywe n’u Budage, u Bubiligi, Canada, Danemark, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Buholandi, u Bwongereza, Suède, u Busuwisi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

ICG yatangaje ko ishishikariza impande zose zashyize umukono ku masezerano ya Washington n’uburyo bw’ibiganiro bya Doha gukomeza kubahiriza ibyo ziyemeje, zigakora mu bwizerane kugira ngo haboneke igisubizo kirambye kandi cy’amahoro ku ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko ishyigikiye ibikorwa by’abahuza muri ibi biganiro, harimo iby’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), biyobowe na Perezida w’Inama ya Repubulika ya Togo, Faure Gnassingbé. Yanashimye uruzinduko ruherutse kugirwa n’abahuza bafatanyije muri iki kibazo mu karere, ishimangira ko uruhare rw’ibihugu byo muri Afurika ari ingenzi mu gushaka igisubizo.

ICG yamaganye FRN ya Joseph Kabila

Iri tsinda ryagarutse ku mpinduka za politiki n’umutekano ziherutse kubera muri RDC, rivuga ko ryakiriye neza itangazo rya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryo ku wa 19 Ukwakira 2026, ryasabaga impande zose kwirinda ibikorwa byakongera ubushyamirane.

Ryavuze ko ryamaganye mu buryo budasubirwaho gushaka kugera ku ntego za politiki hakoreshejwe urugomo, nk’uko ribona ko bishyigikirwa n’umutwe mushya wa FRN.

ICG yasabye impande zose kubahiriza amategeko n’Itegeko Nshinga bya RDC, ishimangira ko ishyigikiye ubusugire, ubwigenge, ubumwe n’ubudahangarwa bw’imbibi z’iki gihugu.

Yavuze kandi ko hakenewe ibiganiro by’amahoro kandi bidashyira hanze impande z’ingenzi z’Abanyekongo, ibona nk’inkingi ikomeye mu gushaka amahoro arambye.

Yanashimangiye ko kutumvikana kwa politiki n’ibibazo biri hagati y’impande zitandukanye bidashobora gukemurwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

Yanongeyeho ko kubahiriza amategeko no kurinda uburenganzira bw’ibanze ari ingenzi kugira ngo amashyaka ya politiki n’imiryango itari iya Leta bibashe gukora imirimo yabyo mu bwisanzure.

U Rwanda rwasabwe guhagarika ubufasha ruha M23 no gukura ingabo muri RDC

Ku bijyanye n’u Rwanda, ICG yongeye kwibutsa impande bireba ko zigomba gushyira mu bikorwa icyemezo cya 2773 cy’Akanama k’Umutekano ka Loni.

Iki cyemezo gisaba Ingabo z’u Rwanda guhagarika ubufasha bwose ziha umutwe wa M23, zigahita ziva ku butaka bwa RDC nta mananiza.

Ryanasabye impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025, birimo kubahiriza agahenge.

Ryagaragaje kandi ko ikoreshwa rya drones rikomeje kwiyongera mu mirwano, rikavuga ko rifite ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe ndetse n’abakozi b’imiryango itanga ubutabazi.

RDC yasabwe gutanga gahunda yo kurandura FDLR

Nubwo ICG yibukije u Rwanda ibisabwa ku ngabo zarwo n’umutwe wa M23, yanagize ubutumwa igenera Leta ya RDC ku kibazo cy’umutwe wa FDLR.

Yibukije ko mu itangazo ryayo ryo muri Kanama 2026 yari yakiriye neza gahunda Leta ya RDC yari yagaragaje yo guhangana n’uyu mutwe.

Icyakora, kuri iyi nshuro yasabye ubuyobozi bwa RDC gushyikiriza abafatanyabikorwa bayo gahunda y’ibikorwa isobanutse n’ingengabihe nyayo yo gushyira mu bikorwa gahunda yo kurambika intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no guhuza abarwanyi ba FDLR n’abandi baturage (DDR).

Iyi gahunda igamije gutuma ibikorwa byo guhangana n’uyu mutwe bishyirwa mu bikorwa vuba, aho kuguma mu masezerano n’imigambi itagira igihe ntarengwa.

Kuba iri tangazo rihuriweho n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Canada n’ibindi, bigaragaza ko ubutumwa bwo kwamagana urugomo mu gukemura ibibazo bya politiki muri RDC butagarukira ku gihugu kimwe.

ICG yasabye impande zose n’imitwe yitwaje intwaro kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, no kwemerera abakozi b’ubutabazi kugera ku baturage babukeneye nta nkomyi, mu mutekano usesuye.

Iri tangazo rije mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje, ibiganiro by’amahoro bya Washington na Doha bikaba bikomeje gushakirwa ishyirwa mu bikorwa, mu gihe FRN iyobowe na Joseph Kabila na yo imaze gutangaza ko igamije guhindura imiyoborere ya RDC.

Bénjamin BABOU

Imeandikwa na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.