Bwiza

Igisupusupu yaretse Ibyuma yiyegurira Imana

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 17:08
Igisupusupu yaretse Ibyuma yiyegurira Imana

1437017

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu yatangaje ko yahinduye imibereho, akareka burundu inzoga z’Ibyuma, akinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Igisupusupu yavuze ko kuva yakira agakiza, yahinduye byinshi mu buzima bwe, birimo no kureka inzoga yari asanzwe anywa. Yavuze ko ubu asigaye anywa amata n’imitobe aho kunywa inzoga.

Uyu muhanzi wari usanzwe azwi mu muziki usanzwe, yavuze ko adafite impungenge zo gutakaza abafana kubera guhindura icyerekezo cy’umuziki we, kuko yemera ko n’abari basanzwe bamukunda bazakomeza kumushyigikira.

Yashimangiye ko atazongera kwitabira ibitaramo bitari iby’ivugabutumwa, anagaragaza ko yifuza gukorana indirimbo na Israel Mbonyi, avuga ko akunda uburyo aririmbamo kandi ko indirimbo bahuriyemo yazongeramo umwihariko w’umuduri asanzwe acuranga.

Igisupusupu kandi yatangaje ko ateganya gukora igiterane i Kirehe mu Ukuboza 2026, aho azafatanya n’abandi bahanzi barimo Theo Bosebabireba.

Yavuze kandi ko ari gutegura indi ndirimbo izasohoka ikurikira iyitwa ‘Ifi’, yari aherutse gushyira hanze nyuma y’igihe yari amaze atagaragara cyane mu muziki.

Igisupusupu yamenyekanye cyane mu 2018 binyuze mu ndirimbo ‘Mariya Jeanne’, yakunzwe bikomeye. Nyuma yakomeje gusohora izindi ndirimbo zirimo ‘Icange’, ‘Ikipe Itsinda’, ‘Rwagitima’, ‘Umutesi’, ‘Isubireho’ na ‘Ngarura’.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.