Umuhanzi Brian Kimonyo, uzwi nka Kid From Kigali, yashimiye Imana nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye y'imodoka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari kumwe n'abagize umuryango we.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, yangije bikomeye imodoka uyu muhanzi n'umuryango we bari barimo. Icyakora, ku bw'amahirwe, nta muntu n'umwe wakomeretse.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kid From Kigali yasangije abamukurikira ifoto y'imodoka yangiritse, agaragaza ko ashimira Imana yabanye na we n'umuryango we muri ibyo bihe bikomeye.
Yagize ati: “Imana yonyine ni yo izi uko twarokotse iyi mpanuka. Imigisha myinshi ku muryango wanjye.”
Uyu musore yakoze iyo mpanuka ubwo yari kumwe n'umuryango we ku Rebero, ashimangira ko nubwo imodoka yangiritse bikomeye, nta n'umwe mu bari bayirimo wagize ikibazo.
Kid From Kigali ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki uvanze injyana zitandukanye, zirimo Hip Hop na Afrobeats.
Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Muraho (Laho Freestyle)’, ‘Yububu’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Ahwii’ na ‘Hakuna Matata’ yakoranye na Juno Kizigenza.
Mu ntangiriro za 2026, yashyize hanze album yise Stories From The Kid, iriho indirimbo zitandukanye zirimo ‘Yububu’ na ‘Kigali We Share’ yakoranye na Diez Dola.
Muri Werurwe 2026, Kid From Kigali yinjiye muri Metro Afro, inzu ifasha abahanzi guteza imbere impano zabo, yashinzwe n'Umunyarwanda Enric Sifa, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika.


