Bwiza

Igitero gishya cya FARDC na FDNB kuri Kuwamabuye na Kabanju cyakubise igihwereye

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 06:48
Igitero gishya cya FARDC na FDNB kuri Kuwamabuye na Kabanju cyakubise igihwereye

209214

Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN) riravuga ko igitero gishya cyagabwe n’ingabo za FARDC n’iz'u Burundi (FDNB) ku murongo w'urugamba wa Kuwamabuye–Kabanju mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, cyaburijwemo n’ingabo zaryo.

Ibi byatangajwe na Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere.

Mu butumwa bwe, Rugabo yavuze ko “igitero gishya cy’umwanzi” cyagabwe kuri uwo murongo n’ingabo z’“ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega”, ariko kigahagarikwa n’ingabo za FRN.

Ati: “Front pour la Refondation de la Nation (FRN) iramenyesha abatuye igihugu ndetse n’amahanga ko igitero gishya cyageragejwe muri iki gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2026 n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega, ku murongo wa Kuwamabuye–Kabanju, cyasubijwe inyuma kandi kigatsindwa n’ingabo zacu.”

FRN kandi yavuze ko mbere y’iki gitero, mu ijoro ryabanje, ingabo z’umwanzi zagabye ibitero byo mu kirere ku baturage b’abasivili.

Ni ibitero byibasiye uduce twa Point Zéro, aharashwe ibisasu bibiri, na Rugezi, ahatewe ibisasu bitatu.

FRN yamaganye ibyo yise ibitero “by’ubugwari kandi byisubiramo” byibasira ahatuwe n’abasivili, ivuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’intambara no kurengera abasivili.

Muri ubwo butumwa, FRN yavuze ko ingabo zayo zikomeje kuba maso kandi ziteguye kurinda abaturage n’“ubutaka” igenzura.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.