Bwiza
ads

Imfura ya Kwame Nkrumah yapfuye

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 15 Ukwakira 2026 saa 08:23
Iminota 1 yo gusoma
Imfura ya Kwame Nkrumah yapfuye

Gamal Gorkeh Nkrumah, umuhungu w’imfura wa Kwame Nkrumah wabaye Perezida wa mbere wa Ghana, yapfuye afite imyaka 68.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Asaase News. Icyakora, amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwe n’igihe azashyingurirwa ntibiratangazwa.

Gamal yari umunyamakuru n’umusesenguzi wa politiki, wamamaye cyane mu mwuga we yakoreye mu Misiri. Yamaze imyaka irenga 15 akorera ikinyamakuru Al-Ahram Weekly, aho yabaye umwanditsi mukuru kandi akandika ku mubano w’ibihugu, politiki mpuzamahanga n’uruhare rwa Afurika mu bibazo by’isi.

Yavutse mu 1958 i Accra muri Ghana, avuka kuri Kwame Nkrumah na Fathia Nkrumah, umunyamisirikazi washakanye n’uyu munyapolitiki wayoboye Ghana mu gihe yabonaga ubwigenge mu 1957.

Gamal yize muri School of Oriental and African Studies (SOAS) i Londres, aho amakuru y’ubuzima bwe agaragaza ko yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi bwa politiki.

Mushiki we, Samia Nkrumah, na we azwi muri politiki ya Ghana. Yigeze kuba umudepite uhagarariye Jomoro ndetse aba umuyobozi w’ishyaka Convention People’s Party (CPP), ryashinzwe na se. Murumuna we, Sekou Nkrumah, ni umwanditsi n’impirimbanyi ya politiki.

Kwame Nkrumah, se wa Gamal, ni umwe mu bayobozi b’Afurika bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora umugabane no guteza imbere ubumwe bw’Abanyafurika.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.