Bwiza

Ingabo za Ethiopia na Eritrea zakozanyijeho hafi y’umujyi wateje intambara muri 98

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 15 Ugushyingo 2026 saa 07:49
Ingabo za Ethiopia na Eritrea zakozanyijeho hafi y’umujyi wateje intambara muri 98

Amakimbirane hagati y’Ingabo za Ethiopia na Eritrea yarushijeho gukaza umurego hafi y’umujyi urwanirwa wa Badme uherereye ku mupaka, aho ibitero by’indege zitagira abapilote n’amabombe by’imbunda ziremereye byatumye abaturage bahunga kubera ubwoba bw’intambara yagutse, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Addis Standard cyo muri ako gace ku wa Gatandatu.

Abadipolomate babiri bazi igenzurwa ry’amakuru y’ubutasi babwiye iki kinyamakuru cyo muri Ethiopia ko imirwano yakomeje kwiyongera mu minsi myinshi ishize, aho bivugwa ko Ingabo za Ethiopia zohereje indege zitagira abapilote mu gihe Ingabo za Eritrea zikoresha imbunda zirasa kure.

Umwe mu badipolomate yagize ati: "Tuzi ibitero by’indege zitagira abapilote, cyane cyane ku ruhande rwa Ethiopia, no gukoresha intwaro ziremereye ku ruhande rwa Eritrea, kandi turimo gukurikirana uko ibintu bimeze."

Undi yatanze umuburo ko ibyo bikorwa bishobora guteza intambara ikomeye hagati y’ibihugu byombi bihana imbibi.

Uwo muntu yagize ati: "Impungenge zikomeye zihuriweho n’amahanga ni uko ibi bishobora guhinduka intambara yeruye, kandi nta ruhande na rumwe ruramenya neza ingaruka zayo."

Badme, iherereye nko muri kilometero 800 (497 miles) mu majyaruguru ya Addis Ababa na kilometero 130 (81 miles) mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Asmara, ni yo yabaye ishingiro ry’intambara yo ku mupaka hagati ya Ethiopia na Eritrea hagati y’ 1998 na 2000, yahitanye ibihumbi byinshi by’abantu.

Abaturage bavuze ko humvikanye ibiturika nijoro, ubucuruzi burahagarara, ndetse imiryango itangira guhunga ingo zayo, mu gihe Ingabo za Leta ya Ethiopia zikomeje kwirunda hafi y’uwo mujyi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.