Byiringiro, umwana w’imyaka 14 wo mu Rwanda, yongeye kubona neza nyuma yo gufashwa kubona ubuvuzi bw’amaso n’umuryango wa BigShoe, ubu akaba afite inzozi zo kuzaba umwarimu w’Icyongereza.
Inkuru ye yasangijwe abitabiriye umuhango wa Ballon d’Or n’umukinnyi wa Arsenal, Bukayo Saka, ubwo yahabwaga igihembo cya Socrates kubera ibikorwa by’ubutabazi.
Byiringiro yavuze ko yatangiye gutakaza ubushobozi bwo kubona afite imyaka 12, ikibazo cyaje kumugora mu buzima bwa buri munsi, mu myigire no mu mikino yakinanaga n’incuti ze.
Yasobanuye ko atuye mu mudugudu udafite amashanyarazi, kandi ko uko amaso ye yagendaga arushaho kuremba, byamugoraga no kugenda mu rugo. Ku ishuri, ntiyashoboraga gusoma ibyo abarimu bandikaga ku kibaho.
Yagize ati: “Icyo nifuzaga ni ugukina nisanzuye no kumva meze nk’abandi bana.”
Ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gufashwa n’umuryango wa BigShoe kubona ubuvuzi bw’amaso yari akeneye. Ubu ashobora gusoma ibyo umwarimu yanditse ku kibaho, ndetse n’iyo yaba yicaye inyuma mu ishuri.
Byiringiro yavuze ko icy’ingenzi atari ukongera kubona neza gusa, ahubwo ari no kongera kwishimira ubwana bwe no kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Yagize ati: “Nshobora kongera kwishimira kuba umwana. Nyuma y’igihe kirekire, nongeye kugira amatsiko n’icyizere cy’ejo hazaza. Ndifuza kuzaba umwarimu w’Icyongereza.”
Uyu mwana yavuze ko kubona ubufasha yari akeneye byatumye yongera kwizera ko na we ashobora kugera ku nzozi ze, nk’abandi bantu bageze ku byo bifuzaga bakiri bato.
Umukinnyi wa Arsenal, Bukayo Saka, yasomye ibaruwa ya Byiringiro mu ijambo rye ubwo yahabwaga igihembo cya Socrates, amurika uburyo ibikorwa by’ubutabazi bishobora guhindura ubuzima bw’umwana.
Saka, ufatanya n’umuryango wa BigShoe, yashimiye abamuhaye icyo gihembo, avuga ko yishimiye kugihabwa mu izina ry’abana bose ibikorwa by’ubutabazi byafashije.
BigShoe ni umuryango uhuza abakinnyi b’umupira w’amaguru, abafana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bafashe abana bo mu bice bifite amikoro make. Mu bikorwa biherutse gukora harimo gutera inkunga ubuvuzi bw’abana 120 bo muri Nigeria no gufasha abana basaga 580 bo mu Rwanda kubona serivisi zo kwisuzumisha.
Igihembo cya Socrates gitangwa mu rwego rwo gushimira ibikorwa by’ubutabazi n’uruhare mu guteza imbere imibereho y’abandi. Saka abaye umukinnyi wa mbere ukomoka mu Bwongereza ugihawe, nk’uko ikinyamakuru SPORTbible cyabitangaje.



