Bwiza
ads

Taleb arakomezanya na APR FC cyangwa arasezererwa

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 27 Ukwakira 2026 saa 09:23
Iminota 2 yo gusoma
Taleb arakomezanya na APR FC cyangwa arasezererwa

1395023

Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League itaragera mu matsinda, hibajijwe niba umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahman, azakomeza kuyitoza cyangwa niba ubuyobozi bw’iyi kipe buzafata icyemezo cyo gutandukana na we.

Uyu mutoza ukomoka muri Maroc yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Nyakanga 2026, aho yari yasabwe gufasha APR FC kwegukana CECAFA Kagame Cup no kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Gusa, APR FC ntiyabashije kugera kuri imwe muri izo ntego nk’uko byari byitezwe, cyane cyane ko yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League itsinzwe na Zamalek yo mu Misiri.

APR FC yatsindiwe i Kigali igitego 1-0, inongera gutsindirwa mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri igitego 1-0, bityo urugendo rwayo muri iri rushanwa rurangirira aho.

Ibi byatumye bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bibaza niba Taleb agikwiye kuyigumamo, cyane ko atageze ku ntego zari zashyizwe mu masezerano ye.

Hari abumva ko APR FC ikwiye gushaka undi mutoza hakiri kare, kugira ngo abone umwanya wo gusuzuma abakinnyi ahari intege nke, anategure ikipe izahangana n’andi makipe mu marushanwa mpuzamahanga mu mwaka utaha.

Abandi bo babona ko uyu mutoza akwiye guhabwa amahirwe yo gukomeza akazi, bagendeye ku kuba amaze kubaka ikipe ifite abakinnyi bamenyeranye, bityo hakaba hari icyizere ko yakomeza kuyiteza imbere mu gihe yaba yungutse abakinnyi bakenewe.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa APR FC butari gutekereza gutandukana na Taleb Abderrahman muri iki gihe. Buvuga ko hari ibyo amaze kubaka mu ikipe bishobora kuzatanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

Nubwo bimeze bityo, gukomeza kwe gutoza APR FC bishobora gutungura bamwe mu bari biteze ko yasezererwa nyuma yo kunanirwa kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Biteganyijwe ko APR FC igaruka mu Rwanda ivuye mu Misiri kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, igakomeza kwitegura Shampiyona y’u Rwanda ya 2026-2027 ndetse n’Igikombe cy’Amahoro, aho izaba iharanira kwegukana ibikombe byo mu gihugu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.