Bwiza

Intambara ya Iran yatamaje Abarepubulikani

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 07:59
Intambara ya Iran yatamaje Abarepubulikani

1430867

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yavuze ko intambara igihugu cye kirimo na Iran yagize uruhare rukomeye mu gutsindwa kw’Ishyaka ry’Aba-Republican mu matora yo hagati muri manda ya 2026.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Gatatu, Vance yavuze ko bamwe mu Banyamerika bari bashyigikiye Donald Trump na we mu matora ya Perezida yo mu 2024, bahinduye uruhande muri aya matora, bashyigikira Aba-Democrates kubera kutishimira intambara.

Yavuze ko ikibazo cy’ishyaka rye kitari ukubura abatora, ahubwo ko abari barishyigikiye batoye abarirwanya.

Vance yasobanuye ko isesengura ryakozwe n’itsinda rye mbere y’amatora ryagaragazaga ko Abarepubulikani bari bagifite ubushake bwo kujya gutora, ariko ko hari impungenge z’uko bamwe muri bo bari batangiye kurakarira ishyaka ryabo.

Yemeye kandi ko ubuyobozi bw’ishyaka bushobora kuba bwarananiwe gusobanurira abaturage neza politiki y’ubukungu, cyane cyane ku izamuka ry’ibiciro n’ikiguzi cy’imibereho.

Icyakora, yavuze ko impamvu z’ingenzi zatumye bamwe mu bari bashyigikiye Abarepubulikani bahindura uruhande zirimo intambara, ibibazo by’ubukungu, uburyo Amerika ishyira imbere politiki yayo y’ububanyi n’amahanga ndetse n’imibanire yayo na Israel.

Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’umusesenguzi bwagaragaje ibintu bine abatora bahoze bashyigikiye Abarepubulikani bifuzaga: guhagarika intambara, gushyira imbere imibereho y’abaturage n’izamuka ry’ibiciro, gushyira inyungu za Amerika imbere no kuvugurura umubano w’iki gihugu na Israel.

Vance yagize ati: “Impamvu twatsinzwe ni intambara. Perezida ubwe ni ko yabivuze mu ijoro ryakeye.”

Abarepubulikani batsinzwe kubera ko Abademokarate babatsinze mu matora y’inzego ebyiri zigize Kongere ya Amerika: Sena n’Umutwe w’Abadepite.

Muri Sena, Abademokarate batsindiye imyanya myinshi, bagera ku myanya 54 mu gihe Abarepubulikani bari bafite 44.

Mu Mutwe w’Abadepite, Abademokarate bageze ku myanya 228, mu gihe Abarepubulikani bari bafite 139 mu myanya yari imaze kubarurwa.

Abademokarate batsinze no mu duce twari dusanzwe dufatwa nk'ibirindiro by’Abarepubulikani, harimo Texas na Kansas.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.