Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyimuriye indege za gisirikare ku bindi birindiro biri mu Burayi, nyuma y’umuburo w’iterabwoba rishobora kuba rifitanye isano na Iran.
Izi ndege zari zisanzwe ziri ku birindiro bya RAF Mildenhall muri Suffolk, mu Bwongereza, zimuwe ku wa 9 Ugushyingo 2026. Zimwe muri zo zirimo indege icyenda za KC-135 zikoreshwa mu kongerera izindi lisansi zikiri mu kirere n’izindi eshatu zo mu bwoko bwa Osprey.
Nk’uko The Wall Street Journal yabitangaje, izo ndege zoherejwe ku birindiro bya Amerika biri mu Budage, Espagne na Scotland, mu gihe izindi za Osprey zajyanywe kuri RAF Lakenheath.
Izi ngamba zafashwe mu gihe Amerika iri gusuzuma umuburo w’umutekano, utaramenyekana niba werekezaga ku gitero cyari hafi kuba cyangwa ku kaga rusange.
Hagati aho, umutekano ku birindiro bya RAF Mildenhall na RAF Lakenheath wakajijwe, hashyirwa mu bikorwa urwego rwa FPCON Charlie, rukoreshwa igihe hari amakuru y’ubutasi agaragaza ko igitero cy’iterabwoba gishobora kuba.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje kwiyongera.


