Jenerali-Majoro Ephraïm Kabi Kiriza uyobora umutwe w’Ingabo zishimzwe kurinda Perezida wa RDC, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w'iki gihugu ko umujinya w’abaturage ba Congo ushobora kumuhindukira kubera icyemezo yafashe cyo kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro.
Kabi Kiriza yabigarutseho ku wa 23 Ukwakira 2026, ubwo yari imbere y’abasirikare barenga 5,000 bari bateraniye ahitwa Place de la Loyauté mu kigo cya gisirikare cyitiriwe Colonel Tshatshi, i Kinshasa.
Mu ijambo ryibanze ku gusaba abasirikare ayoboye gukomeza kubera Tshisekedi indahemuka, uyu Jenerali yanenze Kabila wamaze imyaka 18 ayobora RDC, nyuma akaza kwifatanya n’ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryakomotse kuri AFC/M23.
Yibajije niba Kabila asobanukiwe uburemere bw’icyemezo yafashe cyo kwifatanya n’iri huriro, ndetse n’ingaruka gishobora kugira ku isura ye imbere y’abaturage ba Congo.
Ati: “Nigeze kuvuga mu kiganiro nagiranye n’abasirikare hano ko umuntu wadutoje ari we Mugaba w’Ikirenga wacu. Ndavuga Joseph Kabila. Yiyumvamo ko ari umusirikare. Ni byo, twamubonye yambaye ipeti rya Jenerali-Majoro, ariko se asobanukiwe uburemere bw’ibyo yakoze ubwo yifatanyaga n’umutwe w’inyeshyamba, akawushinga?”
Yakomeje agira ati: “Ese azi ko umujinya w’abaturage ba Congo, mu by’ukuri, ugomba kumuhindukira?”
Aya magambo ya Kabi yaje akurikira icyemezo cya Joseph Kabila cyo gufata iya mbere muri FRN, ihuriro ryatangijwe ku wa 12 Ukwakira 2026 i Goma.
Kabi kandi yanenze ubutumwa avuga ko bukwirakwizwa n’abanyapolitiki ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bugamije gusebya abasirikare ayobora, abasaba gukomeza kuba umwe no kutemera gushorwa mu bikorwa bya politiki.
Yibukije abasirikare ko bagomba gukomeza kuba indahemuka ku gihugu, kubahiriza amabwiriza y’ubuyobozi bw’ingabo no kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya ubumwe bwazo.
Uyu Jenerali kandi yongeye gushimangira ko umutwe ayoboye uzakomeza kurinda Perezida Félix Tshisekedi, kugeza ku rwego rwo kwitanga.
Yagize ati: “Garde républicaine ikorera umuturage umwe gusa, ari we wa mbere muri Repubulika. Irahari kandi izakomeza kubaho kugira ngo imurinde, kugeza ku gitambo cya nyuma.”
Yongeyeho ko nta musirikare wo muri uyu mutwe uzigera ahemukira igihugu, ashimangira ko abasirikare bagomba gukomeza kuba umwe inyuma ya Tshisekedi.
Ati: “Abantu nibamenye ko ibyo batekereza bidafite ishingiro. Ese hazabaho abasirikare bata igisirikare? Twebwe twishyize hamwe dukikiza umubyeyi w’igihugu.”



