Bwiza
ads

Algeria igiye kohereza ingabo mu gihugu cy’amahanga bwa mbere kuva mu 1973

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 26 Ukwakira 2026 saa 08:02
Iminota 2 yo gusoma
Algeria igiye kohereza ingabo mu gihugu cy’amahanga bwa mbere kuva mu 1973

Ku Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria yemeje umwanzuro wo kohereza imitwe y’ingabo z’iki gihugu muri Niger, akaba ari ku nshuro ya mbere cyohereje ingabo mu gihugu cy’amahanga kuva mu 1973 cyohereza ingabo gufasha iza Misiri.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria rivuga ko abadepite bose bashyigikiye kohereza imitwe y’ingabo z’igihugu i Madama mu majyaruguru ya Niger, hafi y’umupaka wa Libya, ahahoze hari ibirindiro by’Ingabo z’Abafaransa byakoreshwaga mu gihe cya Operation Barkhane.

Amakuru aturuka mu nzego z'umutekano zo muri Niger avuga ko nta ngabo ziroherezwa ku mugaragaro. Ariko umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi muri Perezidansi ya Niger, Gen. Bacharou Ibro Amadou, yasuye agace ka Kawar mu karere ka Agadez kuva ku itariki ya 19 Ukwakira.

Yagiye n’i Madama kugira ngo aganire n’abayobozi b’ingabo mbere yo gusubira i Dirkou guhura n’abayobozi gakondo n’abayobozi b’ingabo ngo baganire kuri ibyo birindiro.

Inkuru dukesha Reuters iravuga ko ibi byerekana iterambere ryihuse mu mibanire hagati ya Algeria na Niger nyuma y’igihe kitoroshye.

Nyamara, Algeria yarwanyije ihirikwa ry’ubutegetsi rya 2023 ryazanye abayobozi b'ingabo za Niger ku butegetsi. Umubano warushijeho kuba nabi ndetse umwaka ushize, ubwo Niger yacyuraga Ambasaderi wayo muri Algeria nyuma y’uko Algeria irasiye drone yo muri Mali hafi y’umupaka wayo.

Ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso byose bigengwa n'abayobozi b'ingabo bahiritse ubutegetsi nyuma baza gushinga ‌Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel (AES).

Niger, kimwe n'ibindi bihugu byo mu karere ka Sahel muri Afurika y'Iburengerazuba, ihanganye n’inyeshyamba zifitanye isano na al Qaeda na Leta ya Kisilamu. Algeria, ihana imbibi na Niger, ubusanzwe yabonaga umutekano wa Sahel na Sahara nk’ikintu cy'ingenzi mu mutekano w’akarere.

Umubano waje kuzahuka muri uyu mwaka. Muri Gashyantare, Perezida wa Niger, Abdourahamane Tiani, yasuye Algeria, naho Minisitiri w'Ingabo za Niger, Salifou Mody, na we asura Algeria ku itariki ya 20 Ukwakira ayoboye n'itsinda ry'inzobere mu bya gisirikare kugira ngo baganire ku bufatanye mu by'umutekano.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.