Kabagambe Ignatius, Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, yatangaje ko adashobora kwemera ko umunyarwenya Mwitende Abdulkarim uzwi nka Burikantu amurusha umutungo.
Kabagambe yavuze ko na we ubwe atazi neza agaciro k’umutungo atunze, bityo ko bidashoboka kwemeza ko Burikantu amurusha amafaranga batabanje gukora igenagaciro ry’imitungo yabo yose.
Yatanze urugero ku bikoresho byo mu nzu Burikantu aherutse kugaragaza birimo intebe yavuze ko zifite agaciro ka miliyoni 1,8 Frw n’utumeza twa 250.000 Frw, avuga ko ibyo byonyine bidahagije kugira ngo hamenyekane umutungo we wose.
Kabagambe yavuze ko nibaramuka bakoze igenagaciro rigasanga Burikantu amurusha umutungo, azamugenera inka cyangwa ikindi gihembo kirenzeho, kuko yaba agaragaje ubutwari budasanzwe.
Yongeye gushimangira ko Burikantu afite ubwenge, ashingira ku kuba yaravuze kaminuza ebyiri zikomeye zirimo Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kaminuza y’u Rwanda.
Ibi Kabagambe yabitangaje mu gihe Burikantu amaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko aho umuntu yaba yarize hose, yaba muri Harvard cyangwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ntawe umurusha amafaranga.


