Bwiza

Umunsi Justin Timberlake atuka Michael Jackson

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 7 Ugushyingo 2026 saa 05:15
Umunsi Justin Timberlake atuka Michael Jackson

1438225

Umuhanzi w’Umunyamerika Justin Timberlake yatangaje uko yigeze gutuka Michael Jackson kuri telefone, amuziza ko yamuhamagaye kuri nimero atazi.

Iyi nkuru yayitangaje mu kiganiro yagiranye na Complex mu kiganiro cyitwa ‘Re-Rank’, avuga ko Michael Jackson yamuhamagaye ashaka kuganira na we ku ndirimbo yitwa ‘Gone’.

Timberlake yavuze ko mbere yaho yari yarandikiye Michael Jackson indirimbo zitandukanye, ariko iyo yise ‘Gone’ ntayemere.

Nyuma yayihaye itsinda rya NSYNC yaririmbagamo, iza gushyirwa kuri album yabo ‘Celebrity’ yasohotse mu 2001.

Nyuma y’igihe, telefoni ya Timberlake yarasonnye, ahamagawe na nimero atari azi. Uwamuhamagaye yaramusuhuje amwita ‘Apple Head’, izina Michael Jackson yakundaga kumwita.

Timberlake yahise akeka ko ari umuntu ushaka kumukinisha, yahise amutuka. Icyakora, yaje gutungurwa no kumva ko uwo yari atutse ari Michael Jackson ubwe.

Yagize ati: “Naje gusanga ntutse Michael Jackson.”

Akimenya uwo ari we, Timberlake yahise amusaba imbabazi. Icyakora, Michael Jackson ntiyabikomeje, ahubwo yahise amubwira ko yakunze cyane indirimbo ‘Gone’ ndetse amusaba ko bayisubiramo bakayiririmbana bombi.

Timberlake yavuze ko yagerageje kumusaba ko bayisubiranamo n'itsinda NSYNC, ariko Michael Jackson arabyanga amubwira ko bayiririmba ari babiri gusa.

Mu buryo butunguranye, Timberlake yanze icyo cyifuzo, avuga ko atasiga bagenzi be bo muri NSYNC ngo akorane na Michael Jackson wenyine.

Nubwo bemeranyije ko bashobora kuzakorana mu gihe kiri imbere, umushinga wo gusubiramo indirimbo ‘Gone’ ntiwagezweho.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.