Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda (UR), Kabagambe Ignatius yikomye uwitwa Keza Leila kuri X uherutse gutangaza ko abarimu bigisha muri iyo kaminuza bakangisha abakobwa kubima amanota mu gihe bakwanga ko baryamana nabo, avuga ko nta munyeshuri ufite iyo myirondoro wiga muri iyo kaminuza.
Uyu uvuga ko yitwa Leila kuwa 11 Ugushyingo 2026, kuri X yatangaje ko ruswa y'igitsina imeze nabi mu barimu no mu buyobozi bwa UR.
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, Kabagambe yavuze ko uyu witwa Leila kuri X ari gukwirakwiza amakuru atari impamo kandi ko UR nta munyeshuri ifite witwa Keza Leila.
Kabagambe ati " Reka gukomeza gukwiza ibitekerezo bidafite ishingiro, bisebanya kandi bigamijwe guhimbira ibinyoma, ukoresheje konti ya baringa (catfish). Ntabwo uri umunyeshuri uzwi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR). Ntabwo tukuzi kuko izina Keza Leira ritagaragara ahantu na hamwe mu nyandiko zacu."
Ni nyuma y'aho Kabagambe yari yanditse kuri X abwira uyu Leila ko " Yashakaga abamukurikira kuri X kandi ari kubabona."
Leila we avuga ko " Twatekerezaga ko dufite umuvugizi ugomba kutuvuganira, kugeza ibibazo byacu ku bo bireba no gutuma abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) bumvwa. Ariko ibi ni ugutabwa mu nama."
Aba bombi bakomeje gusubizanya kuri X mu gihe Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwasabye Leila kuruha amakuru arambuye rwo rygakora akazi karwo.
Hari abavuze ko Kabagambe ari gushaka gupfukirana iby'iki kibazo. Uwitwa Agahozo Peace kuri X ati " Uyu muntu ni wowe wari kumugira inama yo guhisha imyirondoro ye cyangwwa isura kubera sensitivity (uburemere) y’amakuru yatangaga. Instead (ahubwo) uhagurukiye kumurwanya aho gushakisha ishingiro ry’ibivugwa no kumuhumuriza. Ese izo mbaraga no kubura amahoro birikuva he? igihuru ndagikekamo igihunyira."
Si ubwa mbere muri UR havuzwe ibya ruswa y'igitsina bizwi nka Sex for Money (turyamane nguhe amanota) kuko no mu bitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, harimo abavuze ko nabo babizi ko iyo mikorere ihasanzwe.

