Bwiza
ads

Kabila azarangira nka Savimbi - UDPS

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 14 Ukwakira 2026 saa 07:38
Iminota 2 yo gusoma
Kabila azarangira nka Savimbi - UDPS

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya UDPS, Augustin Kabuya, yamaganye cyane uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, nyuma yo gutangazwa nk’Umuyobozi w’Ihuriro rishya rirwanya ubutegetsi rya FRN (Le Front pour la Refondation de la Nation) mu gikorwa cyabereye i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru avuga ko azarangira nka Savimbi.

Kuri Kabuya, ibiherutse kubera i Goma birashimangira ibyo Félix Tshisekedi yashinjaga uwamubanjirije ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

"Kabila azarangira nka Savimbi. Icyo gihe, Jonas Savimbi yasuzuguye amahanga. Uyu munsi, Kabila na we yabigenje atyo. Bamwe batekereza ko ari umusirikare kandi ko ashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose yumva ashatse. Iyo urebye uko ibintu byari bimeze kuri Perezida Eduardo dos Santos (wari umusivili) na Savimbi (umusirikare), amateka ashobora kongera kwisubiramo, kuri iyi nshuro hano iwacu,” ibi byatangajwe na Augustin Kabuya kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 13 Ukwakira agaruka ku bijyanye n’intambwe nshya yatewe na Kabila.

Ibi bisobanuro byatanzwe mu nama yagiranye na Christophe Mboso Nkodia Mpwanga, wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo ku cyicaro cy’ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi nk'uko bitangazwa na ACTUALITE.CD.

Aya magambo yavuzwe nyuma yo gutangaza ishingwa ry’Ihuriro rishya rya FRN, rizaba rinarimo imitwe ya politiki na gisirikare yari igize Ihuriro AFC/M23, rizayoborwa n'uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga mukuru wa UDPS yagize ati: "Ntabwo ari igitangaza. Perezida Félix Tshisekedi yari yarabivuze, kandi abantu bamwe ntibashatse kwizera ubutumwa bwe, ariko uyu munsi, twese twafashwe n’amateka."

Yakomeje agira ati: "Uyu munsi, Kabila yahisemo kwisubiza umwanya we", asobanura ko kuba Kabila yarafashe icyemezo cyo kuyobora FRN ari ikigaragaza uruhare rw'uwahoze ari umukuru w'igihugu mu mitwe y’inyeshyamba.

Itangazwa rya FRN ryerekana kongera kwisuganya mu ngabo zirwanya Guverinoma ya Félix Tshisekedi. Iri huriro rishya rya politiki na gisirikare rifatwa nk'umusimbura wa AFC, yari ifitanye isano n'umutwe wa M23.

Nk’uko amakuru yashyizwe ahagaragara mu itangizwa ryayo abigaragaza, Joseph Kabila azayobora ihuriro, naho Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bari muri ba visi-perezida. Umuyobozi w'ingabo za M23, Sultani Makenga, na we biteganijwe ko azaba ari mu bayobozi ku rwego rwa visi perezida.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.