Bwiza

Kajugujugu zagonganiye hafi y'umusozi wa Everest

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 08:14
Kajugujugu zagonganiye hafi y'umusozi wa Everest

1422633

Umugenzi umwe yapfuye, mu gihe undi muntu yakomeretse nyuma y’uko kajugujugu ebyiri zigonganye zigiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Pheriche, mu gace k’Umusozi wa Everest muri Nepal.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Solukhumbu, aho izo kajugujugu zagonganiye ziri kugwa ahantu hari urubura rwinshi.

Amashusho y’iyi mpanuka yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uburyo izo ndege zagonganye ubwo zari zigiye kugwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Solukhumbu, Nabin Raja Budhathoki, yatangaje ko umugenzi umwe w’umunyamahanga yahise apfira aho impanuka yabereye, mu gihe undi muntu wakomeretse yajyanywe kwa muganga.

Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru WION agaragaza ko kajugujugu imwe yari iya kompanyi ya Fishtail Air, yari itwawe na Kapiteni Prajjwal KC, indi ikaba yari iya Air Dynasty, yari itwawe na Kapiteni Rabindra Prajapati.

Umunyamahanga wari mu ndege ya Fishtail Air ni we wapfuye, mu gihe Kapiteni Rabindra Prajapati wa Air Dynasty yakomeretse, ajyanwa i Lukla n’indi kajugujugu ya Prabhu Helicopter kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

Kugeza ubu, umubare nyawo w’abantu bari muri izo kajugujugu zombi igihe zagonganaga nturamenyekana.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.