Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, XandrineUmutoni
yifatanyije n'Ibitaro bya Faisal, KTRC, RBC, urubyiruko n'abandi bafatanyabikorwa mu rugendo rwo gukangurira abantu kwirinda no gukumira ubwigunge bushobora gutera umuntu kwiyambura ubuzima (Suicide Prevention Awareness Walk).

Ubutumwa bwatanzwe bwagaragaje ko kuganiriza umuntu umwitayeho bishobora kugira uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima bwe.
Kumubaza niba hari ibimugora, kumutega amatwi utamucira urubanza no kumufasha kubona ubufasha bw’inzobere ni intambwe z’ingenzi mu gukumira kwiyahura.
“Kora ku buryo uwo muhuye akomeza kugira icyanga cy'ubuzima.”
Amagambo yagarutsweho n’abitabiriye uru rugendo aratwibutsa ko buri wese afite uruhare mu kubaka umuryango aho abawugize bumva bisanzuye mu kuvuga ibibazo bafite, gusaba ubufasha badahutajwe, kandi ntihagire uwigungana ibibazo bye.
Ubuzima bwo mu mutwe ni ingenzi. Ukeneye ubufasha arabuhabwa kandi gukira birashoboka.

Ukeneye ubufasha yahamagara:
• 912 – Serivisi y’ubutabazi bwihuse (Ambulance – amasaha 24/7).
• 112 – Serivisi rusange z’ubutabazi bwihuse.
• 114 – Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), gitanga amakuru n’ubujyanama ku buzima.
Minisiteri y'urubyiruko mu butumwa bwayo yongeye gushimangira ko gusaba ubufasha ari intambwe y’ingenzi.

