Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), havutse umwuka mubi mu bya dipolomasi hagati ya Kinshasa na Kampala, aho Guverinoma ya Congo yahamagaje uhagarariye Ambasade ya Uganda, nyuma y’amagambo atandukanye yavuzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Gen Muhoozi aherutse kuvuga ko ashobora kwinjiza ingabo ze ku butaka bwa Congo, anagaragaza ko ashyigikiye ibikorwa by’umutwe wa politiki na gisirikare urwanya ubutegetsi uyobowe n'uwahoze ayobora igihugu, Joseph Kabila, anawushishikariza gufata Walikale.
Kinshasa yamaganye aya magambo yise igikorwa gihungabanya ubusugire bwayo, kandi isaba Kampala gutanga ibisobanuro ku mugaragaro.
Uruhererekane rw’ibintu yatangaje rwarakaje ubutegetsi bwa Congo
Mu bindi yavuze, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ingabo ze—zisanzwe ziri muri Kivu y’Amajyaruguru zifasha Ingabo za Congo guhiga umutwe wa ADF, zitazabangamira abarwanyi ba FRN nibashaka gufata Walikale. Yagiye kure ndetse avuga ko abarwanyi ba FRN nibatinda we ubwe azafata ako gace.
Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda kandi yasabye ko ikibuga cy’indege cya Isiro, giherereye mu ntara ya Haut-Uele, gishyirwa mu maboko ya UPDF nta mananiza. Ibi abishingira ku rugamba rwo kurwanya umutwe wa ADF, ufitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kisilamu (Islamic State), ndetse no ku mpamvu yo kurinda Abahema. Hari n'aho avuga ko Ingabo za FARDC bazahura zigomba gushyira intwaro hasi.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni yanenze kandi bikomeye abacanshuro b’abanyamahanga baturutse mu Burengerazuba bw’Isi bari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ku rundi ruhande, yashimye cyane Paul Kagame, avuga ko u Rwanda na Uganda ari "ibihugu by’impanga birwana hamwe n’abanzi babyo."
Ubu rero Kinshasa irasaba ibisobanuro ndetse n’ingamba zo gukumira ko amagambo nk’aya yongera kuvugwa.
Ibi si ubwa mbere bibaye; kuko amagambo nk’aya yavuzwe n’uyu mujenerali yigeze guteza umwuka mubi mu bya dipolomasi mbere mu mwaka wa 2024. By’umwihariko, yari yavuze ko azata muri yombi abacanshuro b’abanyamahanga bari i Goma, ibi bikaba byarabaye mbere gato y’uko uwo mujyi ufatwa n’umutwe wa AFC/M23.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
